• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo
Frank Ntwali na nyakwigendera Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Ubwanditsi 18 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda itangaje ko Kizito Mihigo wafashwe acitse ndetse anatanga Ruswa kugirango atoroke nyuma y’uko bimunaniye agafatwa n’abaturage abundabunda mu ishyamba agashyikirizwa inzego z’umutekano aho yari afungiye I Remera mu mujyi wa Kigali, akaza kwiyahura.

Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa, yarize amarira y’ingona mu kwerekana impuhwe za bihehe RNC yari imufitiye, Ntwali arikokora karahava, ariko ikigendererwa ke si ikindi ni ugushaka kureba uko yateza intugunda, ndetse n’agatsiko kiterabwoba gashaka ko RNC, yazukira k’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuye.

Frank Ntwali utarababajwe na Ben Rutabana, babanaga mu mutwe umwe w’iterabwoba, barakoranye hafi nahafi, yababazwa ate na Kizito Mihigo batabanye muri komite imwe?

Ikigaragara n’uko umutwe wa RNC, ugeze kubuce niba usigaye unababazwa n’abiyahuye, nyamara  abawugize barasezera uko bwije n’uko bukeye, komite ya Kayumba iri mugihirahiro, abayigize bari mu ruhuri rw’ibibazo bose baricuza impamvu bataye umwanya kuri Kayumba, umuhuzabikorwa Jerome Nayigiziki, ndetse n’umunyamabanga Gerivasi Condo, bameze nk’ikigoli cyarwaye nkongwa kikumira ku giti, aba bateruzi b’ibibindi ba Kayumba ntibakibona ibyo baterura.

Kantano wa RNC, mwene Ndayizeye ari hagati nk’ururimi, yabuze ayo acira nayo amira, Kayumba shebuja yebera mu mwobo nkinyaga, naho Macati Frank Ntwali we arakataje mu bucuruzi no kunyuruza ibyarubanda.

Sibo gusa kuko Nayigiziki, n’umugore we Jaqueline Nayigiziki,  nabo bibereye mu bucuruzi, nyuma y’uko ibigo by’ubucuruzi bakoreraga byitwa Ziga LLC, hamwe na Ziki Inc bifungiwe na Leta ya Texas, bashinze ikindi kigo bita CRNA ndetse na Foundation birirwa barisha muri Texas.

Emmanuel Hakizimana, we rurageretse mu muryango we dore ko abana be ngo biteguye kumujyana munkiko kubera gutwara umutungo w’urugo mu mutwe w’iterabwoba ndetse Rushyashya, ikaba ifite Kopi y’ibaruwa y’umwihanangirizo yanditswe n’abagize umuryango we.

Kwegura umusubirizo muri RNC

Ubu kwegura muri RNC ntibikiri inkuru, ahubwo byabaye akamenyero, umuzindaro benshi bazi nka Kalisa Mubarak, akaba mutamiza abiri ubu nawe yareguye, muri RNC ishami rya Australia. Amakuru Rushyashya ifite n’uko mwishami rya Australia bicika bitewe n’uhagarariye ikipe ya Kayumba umugande Robert Mukombozi, wihaye ubwenegihugu bw’u Rwanda kungufu.

Undi weguye ni Edourd Kabagema akaba umunyagitarama wahoze ayobora Projet Rizicole de Butare, akaba na trésorier wa association muraho ikorera mu budage.  Uyu akaba ari inshuti magara ya Kantano serge Ndayizeye ndetse Serge uwe ubwe akaba atabyiyumvisha uko Kabagema yabayobye ndetse akaba ahamya ko yasanze sergeant ( AP 49346) Jean Paul Turayishimiye mwene Karama na mukamusoni mu gice kindi cya RNC y’indi itutumba kuvuka.

Ese Ntwali urubyiruko avuga rwa RNC n’uruhe ?

RNC ni icyuka ntarubyiruko ifite, cyereka abo yita urubyiruko ari imikurira nka shebuja cyangwa nkiyitabiriye inama yitiriwe urubyiruko y’ubushize yabereye muri Afrika y’epfo.

Abari urubyiruko abenshi bavuye muri RNC bashinga indi mitwe, abandi barafunze nka Sankara naho abandi ubu nibo barwanya RNC, na Kayumba nka Emile Rutagengwa wahoze yunganira Kayumba mubusaswa, ubu akaba yarasanze Jean Paul Turayishimye, wari soma mbike wa Kayumba na muka Karegeya wavangiwe.

Abandi nkaba Rugema Kayumba, alias Gafirifiri, wahisemo kujyana agahinda ke muri FDU-Inkingi, ngo buke kabiri aho yahindutse micro ya kabiri ya Gaspard Musabyimana.

Frank Ntwali ni rwabuze isoni rwose nyuma yo gukoresha uwitwa Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabana gutanga akangari ngo Rutabana anyuruzwe, arenzeho ati : Mbabajwe na Mihigo Kizito ??!!!! mukinyarwanda bati urusha nyina w’umwana imbabazi …..yabaye nkawa muvumbyi, uvumba izo atatumiwemo cyangwa ngo amenye urubanza rwazo.

Charlotte Mukankunzi we yabaye nka Rukokoma aziko akina politiki yo mukirere, aribonamo y’uko azayobora u Rwanda, dore ko yururukira kuri Tapi Rouge I Kampala, akururukira ndetse akanahagurukira aho  abayobozi bakomeye bakirirwa, akajyanwa mu mamodoka y’imitamenwa, akabonana n’abakomeye, agashya mushyotori ati : umuti nawukoze byarangiye nzayobora inzibacyuho. Iyo mitekerereze ya cyana imeze nko kwikirigita ugaseka!ariko ntamugayo ayisangiye nabenshi mu bigarasha.

2020-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Ubwanditsi 29 Oct 2016
TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Ubwanditsi 18 Apr 2024

3 Ibitekerezo

  1. Liberata Uwineza Duncan
    February 18, 202011:54 am -

    Hari umuntu witwa Frank Ntwali ungeze ahantu. Ese yabanje kuvuga aho Ben Rutabana yagiye arashyanuka ku rupfu rwa Kizito arinde warumushinze?

    Subiza
  2. Josee Uwase
    February 18, 202011:59 am -

    Ngo agapfa kaburiwe n’impongo. Kizito niyigendere,yabunzwaga n’urupfu. Ikibabaje nuko atamenye gukoresha neza umwanya we aho afunguriwe ku mbabazi za H. E.dore ko yamufataga nk’umwana we.

    Subiza
  3. RUGENDO
    February 18, 20201:23 pm -

    uwizeyimana evode arihe ko atakimoka nka kera!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup
Amakuru

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 12 Sep 2023
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo
HIRYA NO HINO

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Ubwanditsi 05 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru