Nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine i Gatuna ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare, Perezida Museveni yahuye n’abaturage bo ku mupaka bari bagiye kumushagara, nyuma y’igihe bamushyiraho igitutu ngo afate amasezerano ya Angola nk’ikintu gikomeye, kugira ngo umupaka wa Gatuna ufungurwe ndetse ubukungu n’imibereho yabo byashegeshwe n’ingaruka zo kuba Uganda ikorana n’mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bisubire ku murongo.
Nyamara aho kubabwiza ukuri ko kugenda biguru ntege ku ruhande rwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda ariyo mpamvu ibikorwa byo ku mupaka byahagaze, Museveni nk’uko bisanzwe, yahisemo kuyobya uburari.
Uko guhunga ibimenyetso nta na kimwe bifasha. Icyo bikora ahubwo ni ukuremereza ikibazo. Imvugo ye y’ibinyoma kandi ntikemura uruhare rwe mu kibazo, ahubwo igaragaza ko atiteguye gukora ibyo asabwa mu kugikemura.
Yaganirije imbaga nto y’abaturage batari bishimiye ibyo avuga ayobya uburari, atangirira inkuru y’u Rwanda na Uganda mo hagati aho kuyiva imuzi ahereye i Luwero no ku bitugu byamuhetse bikamugeza ku butegetsi.
Ati “Imvano y’ikibazo ni uko abantu twafashije ubwo baribafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye gucikamo ibice hagati yabo. Abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatekereza ko bari muri Uganda.”
Ibyo byose ni ukwirengagiza ibyo Guverinoma ya Museveni irimo gukorera Abanyarwanda b’inzirakarengane.
Museveni ntiyagarukiye aho mu kudakoresha ukuri, ati “nifatanyije n’abaturage ba Uganda n’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe dukomeje gushaka igisubizo kirambye. Mfite icyizere ko ukuri kuzagaragara kuko Guverinoma ya NRM iharanira ukuri.”
Nyuma yanditse no kuri Twitter yiyerurutsa. Inzego ze z’umutekano zirimo guhohotera Abanyarwanda ariko yigize nk’aho yita ku mibereho myiza yabo.
Muri make Museveni yumvaga ko nk’uko yahoze abirota ashobora guteza igitotsi hagati y’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo yifashishije impuhwe za baringa. Abanyarwanda ntabwo bakeneye impuhwe za Museveni, bameze neza, bakomeje ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi bashishikajwe no kwiyubakira igihugu.
Ntabwo byumvikana uburyo umuntu inzego ze z’umutekano zikomeje gushimuta, gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda b’inzirakarengane muri kasho z’ibanga bamwe bakabica cyangwa bagatandukanya umubyeyi wonsa n’uruhinja yajijisha nk’aho yitaye ku Banyarwanda, mu gihe aha icyuho abagamije guhungabanya umutekano n’abajenosideri, bigizwemo uruhare na Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda, Phillemon Mateke.
Museveni akwiye kuvugira abanya-Uganda, imibereho myiza y’Abanyarwanda akayirekera ubuyobozi bwabo. Kuba atumva ibi ubwabyo biri mu bigize ikibazo.
Perezida Museveni yanze kwita ku nshingano ze gusa. Ahubwo mu myaka 26 ishize yakomeje kugerageza kwivanga mu bikorwa by’imbere mu Rwanda, nk’aho afite uburenganzira bwo kurenza amabwiriza ye umupaka w’Amajyepfo ngo agire uruhare mu buryo tugomba kwiyobora.
Imbaraga yakoresheje mu kubiba umwiryane mu Rwanda nizo muzi w’ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Museveni yibwiraga ko ubufasha bwose Guverinoma ye yaba yarahaye RPF mu rugamba rwo kwibohora, Guverinoma ya RPF izamwitura kwemerera umuryango we wa hafi gusahura u Rwanda nk’uko wabikoze mu gihugu cye nyuma y’intambara ya NRA yo kubohora Uganda, nk’aho yibagiwe uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri urwo rugamba.
Birababaje kuba Museveni akomeje kugereranya ubufasha yatanze mu rugamba rwa RPF – intwaro Abanyarwanda bambukanye ubwo batangizaga urugamba rwo kubohora igihugu cyabo no kwemera ko ubutaka bwa Uganda bukoreshwa nk’inzira y’intwaro n’imiti byavaga i Mombasa – n’igitambo cy’amaraso y’Abanyarwanda yamenetse bamuhetse ngo bamugeze mu biro biruta ibindi muri ubwo butaka.
Uko byagenda kose, abantu bitanze bakemera kumena amaraso yabo bakwiye kumusaba byinshi kurusha uko abikora, kuko ubufasha yabahaye uko bwaba bumeze kose, bwo bwajyanaga n’ibikoresho gusa.
Niba Museveni, aho kwemera mu cyubahiro igitambo abanyarwanda batanze cy’amaraso y’ubuto bwabo mu kubohora Uganda no kumugeza ku butegetsi, arimo gushimuta, gufungira ahantu hatazwi no gukorera iyicarubozo bagenzi babo – bamwe bakamugara abandi bagapfa, ni igipimo gifatika cy’ubudashima.
Museveni akomeje kuyobya amateka ashaka kumvikanisha ibinyoma bye ko ari Abanyarwanda b’indashima, ku buryo batemera kumwumva igihe ababwira uko bayobora igihugu cyabo mu nyungu ze.
Iyo myumvire yo kutishima ikanahura n’icyemezo cye cyo guhungabanya u Rwanda binyuze mu kubiba amacakubiri no gushishikariza buri wese ufite uburyo atishimye, haba mu myanya ya politiki n’igisirikare, guhunga igihugu amwizeza ubuhungiro no kumufasha kurwanya igihugu cye.
Museveni amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abayobozi b’u Rwanda agamije ko ubutegetsi bwacikamo ibice bugahirima. Yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya – ari nabo bashinze RNC – nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.
Kuva igihe yari umuhuzabikorwa wungirije w’Akarere (Assistant Resident District Coordinator, RDC) ka Gulu mu myaka ya 1980, Kayumba yakomeje kwiyumva no gukomera kuri Museveni, kugeza nubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’imyaka icumi.
Mu bisa n’ibyo, Museveni yakomeje kuvugana na Karegeya ubwo yari umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, nk’aho yari agikora mu Rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Bombi ubwo bahungaga ubutabera bw’u Rwanda bakiriwe ku mupaka n’abayobozi bakuru ba Uganda, nyuma y’uko ibikorwa byabo byo gukorera ibihugu bibiri byari bimaze kujya ahabona, ku buryo bagombaga kubazwa ku byaha by’ubugambanyi ku mutekano w’igihugu mu nyungu za leta y’amahanga.
Nyuma yo kugenda mu Ugushyingo 2007, Karegeya yakiriwe ku mupaka wa Rwempasha na Leopold Kyanda, icyo gihe yari colonel akaba n’umuyobozi wa CMI.
Icyo gihe Uganda yari irimo kwakira inama Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), maze mu kwanga ko haba ikibazo gikomeye mu bya dipolomasi kubera kwakira umuntu uhunze ubutabera, bamugumisha kure ya Kampala (yabanje i Rubare akomereza i Mbarara), mbere yo kumufasha kurira indege akajya muri Afurika y’Epfo CHOGM irangiye.
Ni kimwe n’ubwo Kayumba yahungaga ku wa 25 Gashyantare 2010, yakiriwe n’imodoka ebyiriza Jeep zirimo Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura. Bombi bamushyikirije Museveni mu nama, nyuma y’iminsi mike afashwa kujya gutura muri Afurika y’Epfo.
Ubushake bwa Museveni bwo kwigarurira abantu ngo bamukorere agamije guca intege Guverinoma y’u Rwanda, byabyaye undi musaruro. Uko abayobozi bamunzwe na ruswa bari biteguye kugambanira igihugu birukanwaga bagahunga, abafite umutima kandi biyemeje gukorera igihugu cyabo bagendaga babasimbura.
Museveni ahubwo yisanze arimo gufasha mu kongerera imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo we yatekerezaga ko arimo kubuca intege.
Bamwe mu banya-Uganda birata ko bakunda igihugu cyabo ubu barakajwe no kubona icyo babona nk’umuturanyi “muto” akomeje guhangana n’igihugu cyabo “kinini” . Nyamara bibagirwa ko nubwo u Rwanda rwaba ari igihugu gito mu buso, atari ruto mu bijyanye n’umutima wo gukora no kwiyemeza kugera ku ntego.
Imbaraga zarwo zubakiwe ku gukunda igihugu kumaze ibinyejana, maze ubufasha bwa Museveni buza ari ukuvana imungu ze mu miyoborere y’u Rwanda.
Abaturage Museveni yabeshye ko u Rwanda rwibeshya ko abanzi barwo bari muri Uganda kandi ari muri Afurika y’Epfo, babizi neza.
Buri munsi babona CMI ikorana n’abayobozi ba RNC mu kwinjiza Abanyarwanda muri uwo mutwe w’iterabwoba, gufata no gufungira abantu ahatazwi no gukorera iyicarubozo abanze kugambanira igihugu cyabo.
Nta kabuza abo baturage bazakomeza kumwotsa igitutu ngo ashyire mu bikorwa amasezerano ya Luanda, aho gukomeza kubabeshya byinshi agamije kujijisha ku ruhare rwe rukomeye mu kubakenesha.
Naho ku mvugo ye ko “ukuri kuzajya ahabona”, Milton Obote wahoze ari perezida wa Uganda ni we nyuma y’imyaka yitegereza uko akora, yavuze ko “Museveni avugisha ukuri ku bw’impanuka gusa.”
Iyaba Museveni atavuga ukuri kubw’impanuka, yari kuba abona ko ubu imvugo nk’izo yakoresheje i Kabale ntacyo zifasha mu mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kuzahura umubano. Ahubwo zirarushaho gukomeza ikibazo.