Umuntu umwe yasanganywe Coronavirus mu bipimo 901 byafashwe, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 127 mu gihe abagera kuri 42 bamaze gusezererwa barimo 17 bakize mu masaha 24 yashize.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wasanganywe Coronavirus kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2020, aheruka kugirira ingendo mu mahanga.’
Itangazo ryayo rigira riti “Uwo wagaragaweho Coronavirus yahise ashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na we kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’
Minisante yaburiye umuntu ugerageza guhisha cyangwa kwinangira gutanga amakuru ku bahuye n’urwaye Coronavirus ko aba ashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Iti ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”
Abarwayi bagifite virusi mu mibiri yabo bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko “abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’
Ukwezi kurashize umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda. Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo byemejwe ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe iyo ndwara.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.