• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubufatanye burakenewe mu gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere

Ubufatanye burakenewe mu gutanga amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere

Ubwanditsi 02 May 2024 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA, Guteza imbere Ubuzima no Guharanira Uburenganzira bwa Muntu ku buzima mu Rwanda, risanga hakwiye kubaho ubufatanye bwa buri wese mu guha urubyiruko amakuru nyayoku buzima bw’imyororokere hagamijwe gukumira inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda ibyorezo bitandukanye birimo na virusi itera Sida.

Mu butumwa bwatanzwe ku byiciro bitandukanye birimo abanyamadini, Abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’urubyiruko, hagarutswe ku cyakorwa mu gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda ubwandu bwa virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umwe mu rubyiruko Mukandayishimiye Sabine yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uko rimwe na rimwe bagira isoni zo kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere agasaba ko hakomeza ubukangurambaga.

Yagize ati: “Iyo tugiye mu cyumba cy’urubyiruko dusangamo abantu baturuta tugatinya kubibabwira, ugatinya ko yaba ari uwo muri karitsiye ukaba wamubwira ibintu akabibwira ababyeyi bawe mbere y’uko ubibabwira.

Ku kijyanye n’abanyamadini, na bo bafite imbogamizi yo kuvuga ubuzima bw’imyororokere mu rusengero, nibakangurire urubyiruko kujya mu makarabu kuko tuhungukira ubumenyi kandi tukanatinyuka.”

Umuyobozi ku rwego rw’Igihugu ushinzwe ibwirizabutumwa n’imigenzo y’idini mu idini ya kisilamu mu Rwanda, Sheikh Imaniriho Ismael, ashimangira ko nubwo inyigisho zitangwa zigomba gushingira ku ijambo ry’Imana ariko hakwiye no kuzamura imyumvire.

Ati: “Impamvu nyamukuru ishingira ku kuba twe tuyoborwa n’igitabo cy’Imana kuko ni yo konsititusiyo ya mbere y’umuyisilamu cyangwa umwemera Mana nyakuri. Aha rero habanza kwifata mbere ya byose kuko iyo utifashe uba waguye mu cyaha.”

Yongeyeho ati: “Impamvu yindi nanone ishingira ku muco cyane cyane umuco utatwemerera kuvuga ibintu mu mazina yabyo, ariko aho Isi igeze ibintu tugomba kubihindura tukegera urubyiruko, ibyiciro byose birimo abanyamakuru n’abandi batandukanye kugira ngo dukosore Isi yacu kuko ni cyo tubereyeho.”

Impuguke mu bijyanye n’amategeko ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, watanze ikiganiro ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA, guteza imbere Ubuzima no Guharanira Uburenganzira bwa Muntu ku buzima mu Rwanda, Sengoga Chris, asanga hakwiye kubaho ubufatanye bwa buri wese mu gutanga amakuru nyayo ku rubyiruko mu rwego rwo gukumira bimwe mu bibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere.

Ati: “Ababyeyi ubundi ni bo bafite inshingano za mbere kuko umwana avukira mu muryango akanawukuriramo. Ugasanga akenshi n’abarezi na bo bafite uruhare. Ariko nanone abanyamadini kubera ko usanga sosiyete yose ari ho ibarizwa na bo bakagira uruhare.”

Yakomeje avuga ko abanyamadini usanga rero kenshi abanyamadini bigisha sinavuga ko ari ukugoreka amakuru ariko ugasanga badakomoza ku kintu cyo kwirinda ngo bakivuge cyose uko cya bikwiye, bigatuma rwa rubyiruko za ngimbi n’abangavu bari mu madini atandukanye ugasanga ntabwo bafite amakuru y’ibanze ku buzima bw’imyororokere.

Amakuru rero kudahuza ngo nibura ayo akuye mu rugo cyangwa atayabonye mu rugo ngo ayabone mu muryango abarizwamo w’amadini n’ahandi ayo yose habayeho gushyira hamwe imbaraga no gufatanya ibikorwa twese tugasenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, byatuma ba bangavu n’ingimbi babona amakuru ku buzima bw’imyororokere bikanagabanya ibibazo sosiyete nyarwanda irimo ihura nabyo byinshi bijyanye no kutabona amakuru.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yo ku ya 2 Gashyantare 2023 igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 ari bo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda aho Uturere tuza ku isonga ari Nyagatare, Gatsibo na Bugesera.

2024-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Ubwanditsi 30 Apr 2022
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo rya Rushyashya.net  rigenewe abasomyi
Mu Mahanga

Itangazo rya Rushyashya.net rigenewe abasomyi

Ubwanditsi 01 Sep 2016

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Ubwanditsi 11 Dec 2024
APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 24 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru