• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Editorial 03 Jul 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ntampaka cyagwa iperereza rizongera gukorwa ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal.

Paris mu Bufaransa Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana muri Mata 1994, cyafashwe mu Ukuboza 2018 n’abacamanza bakoraga iryo perereza.

Nyuma y’iperereza ryakunze guteza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, hakagaragazwa ko rishingiye ku mpamvu za politiki, cyane ubwo ryari rimaze gutunga agatoki abayobozi icyenda nyamara bari mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Muri  2018 ukuboza  abacamanza b’Abafaransa Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bafashe icyemezo cyo gufunga iryo perereza, nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Bamwe mu miryango y’abaguye muri iyo ndege barimo n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga unashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagannye Urukiko rw’Ubujurire basaba ko rwemeza ko risubukurwa.

Ubwo rwasuzumaga ubusabe bwabo muri Mutarama uyu mwaka, Abashinjacyaha basabye urukiko gushimangira icyemezo cyafashwe mu 2018, dosiye y’iryo perereza igafungwa. Ni na wo mwanzuro urukiko rwafashe kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’imyaka 22 iryo perereza ritangiye, ariko ntacyo ryagezeho.

Ubucamanza bw’u Bufaransa muri Kanama 1997 bwakira ikirego cy’umwe mu bakomoka ku mufaransa waguye mu ndege Falcon 50 yari itwaye Habyarimana, muri Werurwe 1998 hatangiye iperereza ryakorwaga n’abacamanza bo mu rukiko rwa Paris, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi, zari mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux 2016 bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza uwari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa ntiyigeze ajyayo.

Mu Ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira. Byaje kwemezwa ko ryafunzwe ku wa 21 Ukuboza 2018 kubera kubura ibimenyetso.

2020-07-03
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

U Rwanda rukomeje kuyobora urutonde rwa Afurika rw’ibihugu bifite abaminisitiri benshi b’abagore

Editorial 13 Sep 2019
Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Editorial 24 Aug 2018
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Editorial 21 Jan 2016
Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Editorial 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza
Amakuru

Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Editorial 14 Jan 2022
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU  yatsinzwe
Mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU yatsinzwe

Editorial 16 Mar 2017
Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye
IKORANABUHANGA

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Editorial 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru