• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Editorial 13 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Umuryango n’inshuti za Ben Rutabana n’umuryango w’Abanyamerika utegamiye kuri Leta  uzwi nka International Relief and Human Rights initiative (IRHRI) bakomeje kotsa igitutu inzego z’umutekano za Uganda ngo zishyire ahagaragara Ben Rutabana ; Kayumba Nyamwasa nawe nyuma y’igihe aruca akarumira yaje kumvikana kuri Radio rutwitsi ya RNC Itahuka, yumvikanisha ko Ben Rutabana atari muri Uganda ahubwo ari mu Rwanda, kandi bizwi neza ko ari inyuma y’abamushimuse.

Jean Paul Ntagara na Isata Mugema bahoze muri RNC bagereranyije amagambo ya Kayumba Nyamwasa ubwo yasubizaga abavuga ko Ben Rutabana ari muri Uganda agira ati « Niba Ben Rutabana ari muri Uganda muzazane ifoto ye » namwe yavuzwe n’umwicanyi ruharwa ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi Theonetse Bagosora, ubwo yabwiraga umunyamakuru ati « Uzanyereke abo nishe niba unyita umwicanyi ».

Nyuma yo kurigisa Rutabana, ubu Kayumba Nyamwasa na Vuvuzela ye Serge Ndayizeye bashishikajwe no guhakana ibyaha ahubwo arinako bashinyagurira umuryango we. Nkuko Jean Paul Ntagara yabigarutseho kuva iki kibazo cyaba, uwagiye akibaza wese yiswe umugambanyi bakavugako bo bakorera Kigali none byarangiye abirukanwe bashinze ishyaka. Amakuru agera kuri Rushyashya aravugako abitandukanyije na Kayumba Nyamwasa muri Uganda bagerageje gutererana inzego z’umutekano za Uganda zikabata muri yombi.

Ubu biravugwa ko igikuba cyacitse mu banyarwanda bari inyuma ya Deo Nyirigira na Turayishimye cyane cyane abazwi ko bari kurutonde rw’abagiye guhura na Deo Nyirigira I Mbarara kuko abafashwe bamaze gutanga amazina yabo, aho batuye, nomero zabo za telephone  n’indi migambi yabo yose.

Jean Paul Ntagara kandi yagarutse ku ikinamico ryakozwe na RNC ku ibura rya Ben Rutabana ryari riyobowe na Richard uba muri Amerika ariko bikaza gutunguranwa bitangajwe na Cassien Ntamuhanga w’Abaryankuna. Rushyashya yagiye igaruka kenshi ku mikoranire ya hafi hagati ya Kayumba Nyamwasa na Cassien Ntamuhanga kugeza naho yashakaga kumusimbuza Jean Paul Turayishimye nk’umuvugizi wa RNC ariko Cassien avuga ko byaba byiza akomeje kugira ishyaka rye kugira ngo bigaragare ko RNC ifite andi mashyaka bakorana.

Jean Paul Ntagara yagize ati « Ntawe utabizi ko Cassien Ntamuhanga akorana na Kayumba Nyamwasa, ndetse yagaragaye mu gihugu cya Uganda, aho ariwe wagiye kugura ibikoresho bya Radio ya RNC afite impapuro zigaragaza ibiciro by’ibikoresho (Proforma) »

Jean Paul Ntagara yagarutse kandi ku rugendo rwa Ben Rutabana mbere yuko Kayumba amurigisa, ko yakoranye inama n’abayobozi bose ba RNC muri Amerika akabasobanurira iby’urugendo rwe ndetse n’ibikorwa yateguye (aha Ntagara yavugaga ibikorwa bya gisirikari bya P5 nubwo atatoboye ngo abivuge kuko yaba agaragaza uruhare rwa Ben Rutabana avugira) maze bakamuha amashyi ndetse bakamushimira.

Jean Paul Ntagara yagize ati « Urugendo rwe kuva ahaguruka kugera ageze Uganda, Kayumba Nyamwasa yari abizi kuko abamwakiriye, nibo baha amakuru Kayumba, yaba Deo Nyiligira cyangwa umuhungu we Felix Mwizerwa, ndetse yakirwa na Epimaque Ntamushobora amaze kuvugana na Kayumba Nyamwasa »

Jean Paul Ntagara kandi yemeje ko yasabwe n’abayobozi be koherereza amafaranga Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitwa ko bakorera imiryango itegamiye kuri Leta kandi mu byukuri bakorera RNC. Bagarutse ku buryo Kayumba Nyamwasa yangiza imisanzu ayishyira mu bucuruzi bwe icyo yatangiwe ntigikoreshwe.

Mu bindi bagaragaje amavu n’amavuko y’ingabo za P5 n’uburyo zatereranwe na Kayumba Nyamwasa agakoresha imitungo ya P5 mu izina rye bwite. Berekanye kandi uburyo Faustin Ntilikina, Ex FAR wo muri RUD Urunana yakoranaga bya hafi na Kayumba Nyamwasa.

Nta munsi w’ubusa bwacya kabiri muri RNC nta Bombori bombori dore ko ubu umwe ari guhiga undi ku buryo bweruye.

2020-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Editorial 17 May 2024
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Editorial 14 Oct 2018
“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Editorial 20 Feb 2025
Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Editorial 03 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha
POLITIKI

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Editorial 04 Dec 2017
Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye
ITOHOZA

Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Editorial 16 Mar 2017
Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Editorial 21 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru