• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Ubwanditsi 16 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Taliki 15 Nzeli 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa zari mu magereza atandukanye yo mu Rwanda aho harimo na Ingabire Victoire Umuhoza, maze basubira mu buzima busanzwe; ni umwaka wafashwe nk’udasanzwe mu mateka y’u Rwanda dore ko hari benshi mu banzi b’igihugu bakunze kuvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhaba ariko iyi nkuru yabaciye umugongo bamera nk’abakubiswe n’inkuba.Imyaka isaga ibiri irashize uyu mugore arekuwe

kuko muri 2013 yari yakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo icyo kugambanira igihugu, kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yahawe imbabazi asigaje imyaka 7 ku gihano yari yakatiwe. Akigera hanze hari byinshi yatangaje ndetse yeruye ko nta mbabazi yigeze asaba nkuko yabibwiye BBC akirekurwa ati” umuntu asaba imbabazi z’ibyaha yakoze ati kandi njye ntacyaha nishinja ntanaho nabyemeye mu bayobozi”.
Gusa hari ibaruwa yagaragaye yanditswe na Ingabire ubwe asaba imbabazi umukuru w’igihugu, imwe ikaba yari iyo mu 2011 naho indi ni iyo muri 2018, mu ibaruwa yo mu 2011 harimo aho yanditse agira ati “ Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu ari mwe ku giti cyanyu ari n’umunyarwanda uwo ariwe wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo zanjye mbisabiye imbabazi” muri iyi nyandiko ubwayo harimo gutakamba no gusaba imbabazi aho gukoresha imvugo zigoreka icyo yakoze aricyo gusaba imbabazi.
Mu gukomeza kwigira umwere Ingabire yahamije ko yarekuwe kubera imyitwarire ye myiza yagiye imuranga muri gereza ati uko ninjiye ni nako nasohotse; aha niho hava akumiro bikumvikana ko kuba yarinjiye muri gereza amaze guhamwa n’ibyaha twavuze haruguru ari nako yasohotsemo nta gitangaje ko yazongera kwisangamo dore ko n’ubundi atigeze agororoka nyuma yo kujyanwa aho abagize imitekerereze nkiye bakwiye kuba bari.
Ntawakwirengagiza ko uyu mugore akimara kuva muri gereza mu kwezi kumwe yahamagajwe na RIB ngo yisobanure kuri amwe mu magambo yagiye akoresha mu biganiro yagiye agirana na zimwe muri shene za Youtube avuga ko yafunzwe ku mpamvu za politiki ndetse ko yari imfungwa ya politiki umuntu aha akaba yakwibaza ukuntu umuntu wahamijwe ibyaha akanakatirwa yigira imfungwa ya politiki, dore ko akirekurwa yagiye yigaragaza mu ishusho nzima aho yagiye yitabira umuganda buri wa gatandatu wa buri kwezi.
RIB kandi yamukozeho iperereza ku nama yakoresheje I Nyakarambi muri Kirehe aho ngo yarimo ashaka bayoboke azakoresha ashinga umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa ni nyuma yuko yari aguwe gitumo ari mu bukangurambaga bwo kuroha abanyarwanda nkuko n’ubundi bisanzwe bizwi mu ishyaka yahozemo rya FDU-Inkingi akigwa gitumo yahise yitabaza ibitangazamakuru mpuzamahanga bisanzwe bizwiho guha rugari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko yabujijwe gukora inama ibintu byafashwe nk’amatakirangoyi. Umwe mubo yari agiye gukoresha inama yivugiye ko uyu Ingabire yari yabahaye gasopo yo kutamuzanira Abatutsi, nibwo yirukiye muri ibyo bitangazamakuru avuga ko yabujijwe gukora inama.
Uyu mugore kandi yahamagajwe na RIB kugirango atange ibisobanuro ku gitero cyagabwe mu Kinigi mu mpera za 2018 kigahitana abantu basaga 14, abari bagabye icyo gitero bavuze bari baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana umutwe usanzwe ufitanye imikoranire na Amahoro People’s Congress, FDLR,RNC,PDP-Imanzi na PS-Imberakuri (igice cya Ntaganda Bernard) mu ihuriro bise P5 bikumvikana ko uyu mugore nawe yagombaga kugira icyo abazwa kuri ibi bitero.
Nyuma yo kubona ko imigambi ye ndetse n’ingengabitekerezo asanganywe biri gukomeza kujya ku mugaragaro yahise ahindura izina ry’ikiryabarezi cye acyita DALFA-UMURINZI ariko kuri we ntacyahindutse kuko nk’umuntu wari uvuye muri gereza yari kuza yitwararika aho gukomereza mu mujyo mubi yari arimo dore ko hari n’ibimenyetso byagiye hanze byerekana imikoranire ye na Gaston Munyabugingo uherutse gutabwa muri yombi ashaka kujya mu mitwe y’iterabwoba ngo ahungabanye umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda.

2020-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Ubwanditsi 19 May 2019
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe
Mu Rwanda

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame
POLITIKI

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira
Amakuru

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Ubwanditsi 12 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru