• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Editorial 14 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Laure Nkundakozera Uwase akomeje kubera ihurizo rikomeye abagize icyiswe Komisiyo yo gucukumbura ukuri ku byabaye muri Kongo mu gihe cy’ubukoloni aho amateka agaragaza ko Ububiligi bwishe abaturage benshi muri icyo gihugu ndetse kikanasahura umutungo ku buryo bw’indengakamere. Iyi Komisiyo igaragara nkaho ari politiki kurusha ukuri n’ubwiyunge nkuko ivugako ko ari icyo igamije.

Iyi komisiyo yashyizemo Laure Uwase Nkundakozera, umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi ariko akaba ari umwe mu bashinze Jambo asbl igizwe n’abana b’abicanyi bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Jambo yashinzwe kugirango ihakane Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gutagatifuza ababyeyi babo bavuga ko bazira politiki.

Laure Uwase yinjiye muri Komisiyo binyuze mu ishyaka CDNv (Ishyaka riharanira demokarasi ry’abakirisitu b’abafarama) akaba yarafashe umwanya wa Filip Reyntjens uzwiho kuba umuvugizi w’Akazu ka Habyarimana. Laure Uwase si Umunyamateka si ni umuhanga mu bya Politiki ahubwo ni umugore wakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside akomora kuri se umubyara Nkundakozera, wacitse ubutabera kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyina umubyara Agnes Mukarugomwa abenshi bakaba bamwita Valerie Bemeriki kubera ibyo atangaza kuri Radio ye ikorera kuri Internet.

Ntabwo bigoye kumenya Laure Uwase uwariwe kuko bisaba kureba inyandiko yanditse ku Kinyamakuru cya Jambo asbl. Umwe mu badepite bo mu Bubiligi witwa Björn Anseeuw yavuzeko ari agahomamunwa kubona Laure Uwase akiri muri iyi komisiyo, kuko bizatesha agaciro nibyo izatangaza.

Yagize ati “Kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo kuri Kongo, twarenze umurongo ntarengwa aho Komisiyo ndetse n’Inteko ishinga Amategeko byitesheje agaciro tutibagiwe n’igihugu muri rusange. Komisiyo yamugaragaje nk’umuhanga kandi yihisha inyuma y’umuryango udaharanira inyungu kugirango ashyigikire imitwe iteza imidugararo mu karere k’ibiyaga bigari.

Depite Björn Anseeuw yakomeje agira ati « Niyo mpamvu ku nshuro ya gatatu nasabye bagenzi banjye ngo Laure Uwase ntakomeze kuba muri iyi Komisiyo, ahubwo andi mashyaka akora nk’ibisanzwe”.
Twunze mubyo Depite Björn Anseeuw yatangaje, Laure Uwase usibye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, we ubwe ari kumwe na Robert Mugabowindekwe, ukuriye Jambo asbl muri iki gihe, berekeje mu gihugu cy’u Burundi kuganira na bamwe mu bayobozi ba FDLR bari muri icyo gihugu ndetse bakaba barakiriwe na Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihe.

Laure Uwase ubu yasabwe guceceka ntagire icyo avuga ku kibazo cy’amateka umuntu akaba yibaza icyo ari gukora muri iyo Komisiyo. Nyuma yaho umwe mu bagize Komisiyo yeguye kubera umwanya w’igihe, ubu Perezida wa Komisiyo yemeje ko asimburwa n’Umunyarwanda. Nkuko Ababiligi barangwa n’ivangura mu buzima bwabo bwa buri munsi (abawaro n’abafarama niryo shingiro rya politiki yabo) nabo bumva ko kuba barafashe Laure Uwase w’umuhutu ubu bazafata Umututsi, biyibagiza ko ikibazo cya Laure atariko ari umuhutukazi ahubwo ari umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rimwe mu mazina ryagiye hanze aho Rushyashya yamenye ko bashaka Paul Rutayisire.

Ikigaragara ni uko iyo Komisiyo izahitamo gukorana na jambo asbl, agatsiko k’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se Abanyarwanda muri rusange.
Nabo ubwabo barabibona ko Laure Uwase ari ikibazo akaba ariyo mpamvu bamusabye guceceka. Ikibazo cya Laure Uwase cyaje cyiyongera ku bindi banenga kuri iyi Komisiyo aho benshi batiyumva muri iyi komisiyo, uhereye ku Babiligi babaye muri Kongo, abakongomani baba muri icyo gihugu n’abandi. Ikigaragara ibizava muri iyi komisiyo nta gaciro bizagira.

Laure Uwase abereye urugero abandi bahakanyi bose ba Jenoside yakorewe Abatutsi ko iminsi iba myinshi igahimwa numwe. Ibikorwa byose byabo bigira inkurikizi mbi yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza.

2020-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Editorial 20 Sep 2021
Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Editorial 08 Mar 2019
Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Editorial 01 Dec 2023
Umukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari buzakirwe n’u Rwanda uzakirwa na Senegal i Dakar

Umukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari buzakirwe n’u Rwanda uzakirwa na Senegal i Dakar

Editorial 31 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago
Amakuru

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Editorial 08 Oct 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada
HIRYA NO HINO

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Editorial 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru