Laure Nkundakozera Uwase akomeje kubera ihurizo rikomeye abagize icyiswe Komisiyo yo gucukumbura ukuri ku byabaye muri Kongo mu gihe cy’ubukoloni aho amateka agaragaza ko Ububiligi bwishe abaturage benshi muri icyo gihugu ndetse kikanasahura umutungo ku buryo bw’indengakamere. Iyi Komisiyo igaragara nkaho ari politiki kurusha ukuri n’ubwiyunge nkuko ivugako ko ari icyo igamije.
Iyi komisiyo yashyizemo Laure Uwase Nkundakozera, umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi ariko akaba ari umwe mu bashinze Jambo asbl igizwe n’abana b’abicanyi bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Jambo yashinzwe kugirango ihakane Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gutagatifuza ababyeyi babo bavuga ko bazira politiki.
Laure Uwase yinjiye muri Komisiyo binyuze mu ishyaka CDNv (Ishyaka riharanira demokarasi ry’abakirisitu b’abafarama) akaba yarafashe umwanya wa Filip Reyntjens uzwiho kuba umuvugizi w’Akazu ka Habyarimana. Laure Uwase si Umunyamateka si ni umuhanga mu bya Politiki ahubwo ni umugore wakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside akomora kuri se umubyara Nkundakozera, wacitse ubutabera kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyina umubyara Agnes Mukarugomwa abenshi bakaba bamwita Valerie Bemeriki kubera ibyo atangaza kuri Radio ye ikorera kuri Internet.
Ntabwo bigoye kumenya Laure Uwase uwariwe kuko bisaba kureba inyandiko yanditse ku Kinyamakuru cya Jambo asbl. Umwe mu badepite bo mu Bubiligi witwa Björn Anseeuw yavuzeko ari agahomamunwa kubona Laure Uwase akiri muri iyi komisiyo, kuko bizatesha agaciro nibyo izatangaza.
Yagize ati “Kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo kuri Kongo, twarenze umurongo ntarengwa aho Komisiyo ndetse n’Inteko ishinga Amategeko byitesheje agaciro tutibagiwe n’igihugu muri rusange. Komisiyo yamugaragaje nk’umuhanga kandi yihisha inyuma y’umuryango udaharanira inyungu kugirango ashyigikire imitwe iteza imidugararo mu karere k’ibiyaga bigari.
Depite Björn Anseeuw yakomeje agira ati « Niyo mpamvu ku nshuro ya gatatu nasabye bagenzi banjye ngo Laure Uwase ntakomeze kuba muri iyi Komisiyo, ahubwo andi mashyaka akora nk’ibisanzwe”.
Twunze mubyo Depite Björn Anseeuw yatangaje, Laure Uwase usibye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, we ubwe ari kumwe na Robert Mugabowindekwe, ukuriye Jambo asbl muri iki gihe, berekeje mu gihugu cy’u Burundi kuganira na bamwe mu bayobozi ba FDLR bari muri icyo gihugu ndetse bakaba barakiriwe na Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihe.
Laure Uwase ubu yasabwe guceceka ntagire icyo avuga ku kibazo cy’amateka umuntu akaba yibaza icyo ari gukora muri iyo Komisiyo. Nyuma yaho umwe mu bagize Komisiyo yeguye kubera umwanya w’igihe, ubu Perezida wa Komisiyo yemeje ko asimburwa n’Umunyarwanda. Nkuko Ababiligi barangwa n’ivangura mu buzima bwabo bwa buri munsi (abawaro n’abafarama niryo shingiro rya politiki yabo) nabo bumva ko kuba barafashe Laure Uwase w’umuhutu ubu bazafata Umututsi, biyibagiza ko ikibazo cya Laure atariko ari umuhutukazi ahubwo ari umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rimwe mu mazina ryagiye hanze aho Rushyashya yamenye ko bashaka Paul Rutayisire.
Ikigaragara ni uko iyo Komisiyo izahitamo gukorana na jambo asbl, agatsiko k’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se Abanyarwanda muri rusange.
Nabo ubwabo barabibona ko Laure Uwase ari ikibazo akaba ariyo mpamvu bamusabye guceceka. Ikibazo cya Laure Uwase cyaje cyiyongera ku bindi banenga kuri iyi Komisiyo aho benshi batiyumva muri iyi komisiyo, uhereye ku Babiligi babaye muri Kongo, abakongomani baba muri icyo gihugu n’abandi. Ikigaragara ibizava muri iyi komisiyo nta gaciro bizagira.
Laure Uwase abereye urugero abandi bahakanyi bose ba Jenoside yakorewe Abatutsi ko iminsi iba myinshi igahimwa numwe. Ibikorwa byose byabo bigira inkurikizi mbi yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza.