• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 07 Dec 2020 Amakuru, IMIKINO

Muri aya makipe yabanjemo Abakinnyi 11 nk’uko bisanzwe

AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ntamuhanga Tumaini Tity (c), Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal.

Orapa United: Malapela, Kgaswane (c), Mosige, Hlabano, Makopo, Nyamanjiva, Gagoangwe, Mabaya, Elias, Makgantai na Kebatho.

Ni igitego cyatwinzwe mu minota ya nyuma gitsinzwe n’Umukinnyi ukomoka muri Nigeria Abubakar Lawal, Akaba ari nacyo gitego rukumbi cya AS Kigali yatsinze Orapa United 1-0, Byatumye iyisezerera ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi. AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibisobanukiwe ko isabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro kuko yari yatsindiwe muri Botswana ibitego 2-1.

Umutoza wa AS KIGALI, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka eshatu gusa mu bakinnyi babanjemo, hajyamo Bate Shamiru, Karera Hassan na Ishimwe Christian.

Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni ubwo ku munota wa 29, aho Abubakar Lawal yateye umupira n’umutwe, uca hejuru y’izamu. Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangira, Hakizimana Muhadjiri yacomekeye umupira muremure Shabani Hussein Tchabalala, umunyezamu Malapela asohoka nabi usa n’umurenga, ariko ku bw’amahirwe akozaho intoki ujya muri koruneri.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, havamo Ntamuhanga Tumaini Tity hinjiramo Orotomal Alex. Ikipe y’umutoza Nshimiyimana yasatiriye cyane, ibona uburyo burimo ishoti ryatewe na Tchabalala, umupira uca hejuru y’izamu mu gihe Nsabimana Eric Zidane yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, nabwo umupira uca hejuru.

Ku munota wa 74, Lawal yahushije igitego ku mupira yari ahinduriwe na Rugirayabo ateye mu izamu umunyezamu arawufata. Mu minota ya 80, AS Kigali yabonye uburyo bubiri bukomeye, imipira yatewe na Bayisenge Emery ku muterekano ndetse n’uwa Ishimwe Christian, isubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Byasabye gutegereza umunota wa 90, Abubakar Lawal atsinda igitego cyari gikenewe ku mupira yaherejwe na mugenzi we, Orotamal Alex. Gutsinda uyu mukino byahesheje AS Kigali gukomeza mu ijonjora rya kabiri ku gitego yatsindiye hanze. Izabanza kwakira KCCA yo muri Uganda hagati ya tariki ya 22 n’iya 23 Ukuboza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kampala hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2021.

2020-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y’igihugu ya Guinea

Amafoto – Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa gicuti uzahuza U Rwanda ruzakiramo ikipe y’igihugu ya Guinea

Ubwanditsi 02 Jan 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ubwanditsi 28 Feb 2022
APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 9 – Uko imikino yose yarangiye

APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 9 – Uko imikino yose yarangiye

Ubwanditsi 29 Oct 2023
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Ubwanditsi 25 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira
Mu Rwanda

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Ubwanditsi 16 May 2018
Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21
ITOHOZA

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru