• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Editorial 14 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, abayobobe ba cya kiryabarezi RNC, bongeye kwikirigita baraseka, ngo barishimira imyaka 10 ishyaka ryabo rishinzwe. Mu kiganiro banyujije kuri ya ngirwaradiyo ngo ni “Itahuka”, nta kintu na kimwe bavuze uwo mutwe w’iterabwoba wagezeho, ugereranyije n’ibyo bari bashyize imbere ubwo bashingaga RNC, hari tariki 12 Ukuboza 2010. Icyo gihe abashinze icyo kiryabarezi bizezaga ibigarasha n’interahamwe ko bagiye guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, bagafata Igihugu, maze bagatamika uwo bashaka, bagahohotera uwo bashaka, mbese bakica bagakiza. Ntawe ubuza umuntu kurota, ariko izi nzozi nabo ubwabo bari bazi ko batazigera bazikabya.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ahubwo ko ibyabaye kuri RNC mu myaka 10 ishize byerekanye ko ba nyirayo ari ibigwiranda, ibikuri muri politiliki, abanyakinyoma, abanyamacakubiri, n’izindi ngeso mbi, zanatumye basubiranamo,bamwe baburirwa irengero, abandi bipakurura Kayumba Nyameasa n’ abagaragu be, bashinga ibiryabarezi byabo, nabyo bibaho ku munwa gusa.

Ubundi RNC ishingwa yari iyobowe na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Dr Theogene Rudasingwa, Gerald Gahima, Jonathan Musonera, Dr.Emmanuel hakizimana, Gervais Condo, Jean Paul Turayishimiye, Jérome Nayigiziki na Joseph Ngarambe. Mu ikubitiro Patrick Karegyeya wafatwaga nk’ uwo bose bashingiyeho icyizere, yiciwe muri Afrika y’Epfo muri Hotel yari yasohokanyemo inshoreke.

Nyuma y’imyaka 6, Théogene Rudasingwa na mwenenyina Gérald Gahima, batangaje ko bitandukanyije na Kayumba Nyamwasa bamushinja uburiganya n’amacakubiri, bashinga ikiswe NEW RNC cyaje guhinduka Ishakwe. Mu mwaka wa 2017, uwitwa Nsabimana Calixte Alias Sankara wayoboraga urubyiruko rwa RNC(batagira), yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa, amwita umugambanyi no kutagira umurongo wa politiki uhamywe, ndetse we n’abandi baboneza mu cyiswe RRM. Uyu Sankara nawe ntibyamuhiriye kuko ubu abarizwa muri gereza ya Mageragere, aho akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwa FLN, undi mutwe w’iterabwoba yaje kubera umuvuzanduru.

Guhuzagurika, kugambanirana, ubusambo n’ ubuswa muri politiki byaje guhumira ku mirari muri RNC, ubwo mu mwaka wa 2019, Benjamin Rutabana yaburirwaga irengero, bikavugwa ko yaba yariciwe muri Uganda, ku kagambane na kayumba Nyamwasa na Gen Abel Kandiho, ukuriye urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI.

Ibyabaye kuri Rutabana byatumye n’abari basigaye ku kinyoma cya Kayumba Nyamwasa bamucikaho, barimo Lea Karegyeya,umupfakazi wa Patrick Karegyeya akaba yari anakuriye abagore-gito bo muri RNC, Jean Paul Turayishimiye wari umuzindaro wayo, n’abandi benshi bagiye bavumira ku gahera Kayumba Nyamwasa na Evode Ntwari, ukivodavodana na muramu we Nyamwasa.

Ubu Turayishimiye na Lea Karegeya bashinze ikindi kitagira umutwe n’ikibuno ngo ni ARC-Urunana, nacyo cyatangiye kugaragaza ko kitazatinda kubasenyukiraho. N’ubwo RNC itahwemye kubona inkunga ivuye kwa Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda, ndetse no mu misanzu birirwa basabiriza mu mpunzi bazibeshya ko bazazicyura ku mbaraga, imyaka ibaye 10 iki kiryabarezi gikubitirwa ahareba I Nzega mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo. Byarushijeho kuba bibi aho iki gihugu kiboneye Perezida mushya, Félix Tshisekedi, wategetse ingabo za FRDC kutsemba ikitwa umutwe w’iterabwoba cyose kiri ku butaka bw’icyo gihugu. Abiyitaga abarwanyi ba RNC bishwe nk’udushwiriri, abandi amagana bafatwa mpiri banoherezwa mu Rwanda kuryozwa ubwo bugizi bwa nabi, barimo uwayoboraga izo nzererezi, Mudathiru Habib waje yarabaye igisenzegeri, ubu akaba akirushya iminsi ngo araburana.

Ngiyo rero RNC yizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe! Uretse isoni nke, ubu Kayumba Nyamwasa n’ibindi bigarasha bikimugaragiye, ni iki kizima baratira abayoboke babo? Harya ubu koko nta somo byaha abakiri mu buyobe, bakitandukanya n’aba bagome birirwa bicisha urubyiruko? Nyamwasa Nyamwangakumva, umenye ko utazanga no kubona!

2020-12-14
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Editorial 05 Aug 2023
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Editorial 05 Apr 2022
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 04 Sep 2019
U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Editorial 21 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Editorial 17 Oct 2018
Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Editorial 20 Apr 2019
Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.
Amakuru

Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Editorial 24 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru