Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya, arahamya ko Col. Rutiganda Jean Damascene alias George Mazizi yitabye Imana azize uburwayi aho bita Bwito muri Nord Kivu. Byari bisanzwe bizwi ko arwaye SIDA bikaba bikekwa ko ariyo yamuhitanye. Col Rutiganda yari amazi iminsi azanywe ku birindiro bya FDLR/FOCA kwa Gen. Ntawunguka Pacifique alias OMEGA arinaho yaguye.
Uyu Col Rutikanga yakoraga cyane mu icengezamatwara ry’ingengabitekerezo ya FDLR ariyo yo kumara Abatutsi akaba yari azwi nka Donat Gapyisi kurubuga rwa Facebook, aho akwirakwiza ubutumwa bw’urwango ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Imbaraga Col Rutiganda yashyiraga mu guhakana Jenoside nuko yayikoze igihe yari Burugumesitiri wa Komini Murama mu cyahoze ari Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, akaba yarakatiwe no gufungwa burundu n’inkiko Gacaca ariko adahari.
Inshingano zo gucengeza amatwara ya FDLR yazihawe na “Maj Gen” Pacifique Ntawunguka akaba ari nawe yahaga raporo.
Icengezamatwara rya FDLR rimaze igihe dore ko akenshi imbuga zayo zagiye zifungwa nk’urwari ruzwi nka www.fdlr.org ubu bakaba basigaye bakoresha izindi mbuga zizwi nka www.intabaza.com na www.urugaga.org
Col Rutiganda nk’uwari warakatiwe burundu yumvaga ubuzima bwe ari ubwo mu mashyamba bityo akaba yarakoreraga FDLR n’imbaraga ze zose.
Nubwo apfuye, Rutiganda agiye atagejejwe imbere y’ubutabera ngo abazwe ibyaha yakoze imbonankubone aho yari afatanyije n’izindi nterahamwe nka Mpamo Esdras.
Mu gihe Rutikanga wayoboraga Murama mu gihe cya Jenoside apfuye, indi nterahamwe bari begeranye ariwe Ugilashebuja Celesitini wayoboraga Komini ya Kigoma yegeranye na Murama, akingiwe ikibaba na Leta y’Ubwongereza.