• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Ubwanditsi 20 Jun 2019 UBUKERARUGENDO

Indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max zongeye kugirirwa icyizere ku isoko nyuma y’impanuka zikomeye zabaye mu mezi ashize zahitanye abantu 346.

Boeing n’Ikigo Mpuzamahanga gikora ingendo zo mu Kirere, International Airlines Group kibumbatiye Sosiyete zirimo Aer Lingus, British Airways, Iberia n’ibindi bigo by’i Burayi; byatangaje amasezerano yo kugura indege 200 za Boeing.

Impanuka ebyiri z’indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max za Ethiopian Airlines na Indonesia Airlines zatumye ubu bwoko bukumirwa hirya no hino ku Isi.

Tariki ya 10 Werurwe 2019 indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse. Yahitanye abantu 157 barimo n’Umunyarwanda.

Mu 2018 nabwo indege ya Lion Air yo muri ubu bwoko yaraguye ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Byatumye iyi sosiyete ikumirwa mu bihugu bitandukanye kubera impungenge ku mutekano wazo.

Boeing yavuze ko igiciro cyo hasi kuri izi ndege 200 za 737 Max kizaba ari miliyari 24 z’amadorali.

CNN dukesha iyi nkuru yo yatangaje ko umwe mu nzobere mu by’indege yavuze ko indege za 737 Max zizagurishwa ku giciro gito. Gusa Boeing yo yavuze ko ntacyo yavuga ku biganiro byerekeranye n’ibiciro igirana n’abaguzi bayo.

Ubwo indege ya Ethiopian Airlines yakoraga impanuka, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, uwari utwaye iyi ndege yavuze ko afite ikibazo cyo kugenzura imikorere yayo, ndetse asaba gusubira ku butaka.

Ubwo yahabwaga ubu burenganzira, iyi ndege ntiyongeye kugaragara ku byuma byifashishwa mu kuzigenzura, ari nabwo nyuma byaje kumenyekana ko yakoze impanuka.

Ni mu gihe raporo yakozwe ku ndege ya Lion Air yo muri Indonesie nayo yakoze impanuka, yagaragaje ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, abapilote bagerageje gukosora ikosa ryatumaga ishaka kugwa ibanje igice cy’imbere mbere y’uko igwa mu nyanja ya Java.

Bikekwa ko impanuka z’izi ndege zombi zishobora kuba zaratewe no kudakora neza kwa porogaramu iyobora indege za Boeing 737 Max 8.

Muri Weruwe Urwego rw’igihugu rushinzwe indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority) rwategetse ko nta ndege zo muri ubu bwoko zemerewe kongera kugera mu kirere cy’u Rwanda.

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Ubwanditsi 13 Feb 2018
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023
Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki
UBUKUNGU

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika
Mu Mahanga

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru