• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Editorial 25 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Andre Kazigaba ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba akaba abarizwa mu gihugu cya Mozambike, aherutse guhamagara Ambasaderi Claude Nikobisanzwe amutera ubwoba ndetse yigamba n’impfu z’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ariko badahuje umugambi aho yavuzeko Louis Baziga yabonye igihembo cyo gukorera Leta y’u Rwanda.

Umunyarwanda Louis Baziga yiciwe muri Mozambique arashwe tariki 26 Kanama 2019 yashyinguwe mu Rwanda tariki 02 Kanama 2019. Iperereza ryibanze ryagaragaje ko Baziga wari ukuriye Abanyarwanda muri icyo gihugu yishwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Ibi Kazigaba yabigarutseho yigamba kuri Ambasaderi Nikobisanzwe ko Baziga yabonye igihembo kimukiwye cyo gukorera Leta ya Kigali.

Si Baziga Louis gusa wahigwaga n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ibarizwa mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika kuko na Hitimana Vital barashe bakamuhusha bakomeje kumushakisha uruhindu. Uyu nawe Kazigaba yamugaruteho yigamba ko yarashwe.

Mu bashyirwa mu majwi ko bashyize mu bikorwa umugambi wo kwica Louis Baziga, harimo uwitwa Eric-Thierry Gahomera, uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique.

Biravugwa ko uwo mugambi mubisha yaba yarawukoranye n’abandi bantu benshi barimo Revocat Karemangingo wahoze mu ngabo za Habyarimana (Ex-Far), kuri ubu uyu Karemangingo akaba ari umucuruzi ukomeye muri Mozambique.

Kuri urwo rutonde kandi hagaragaraho uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije, wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri mu Rwanda, ubu na we akaba yarahunze u Rwanda. Ndagijimana na we avugwaho kuba asanzwe ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri Mozambique. Hari amajwi yabonetse yo muri 2016 yumvikanamo Tuganeyezu aha amabwiriza abagombaga kwica Louis Baziga.

Undi muntu uvugwaho kugira uruhare mu mugambi mubisha wahitanye Louis Baziga ni uwitwa Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we wahoze muri Ex-FAR. Alphonse Rugira ni murumuna wa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ayobora ingabo muri Gisenyi. Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR).

Mu bakekwa kandi harimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert na mukuru we witwa Alexis na we uba muri Mozambique na Pasiteri John Hakizimana uvugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Benshi muri abo bakekwa ngo bari bamaze igihe kirekire bafitanye ubwumvikane buke na Louis Baziga, bikaba byarafashe intera yo hejuru muri 2014. Ngo barushijeho kurwanya Baziga ubwo yahitagamo kureka gukomeza kuba muri Mozambique nk’impunzi ndetse akitabira gahunda zo gukorana na Leta y’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko John Hakizimana na Diomède Tuganeyezu bafatanyije na Revocat Karemangingo ndetse na Benjamin Ndagijimana bacuze rwihishwa umugambi wo guhitana Baziga guhera muri 2016, icyakora umwe mu bagombaga kumwica aburira Baziga, bituma abashakaga kumuhitana intego yabo batayigeraho.

Tugarutse kuri André Kazigaba wigambye ko Louis Baziga yishwe, yabaga mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma aza kuwuvamo ajya muri RRM ya Callixte Nsabimana aba Komiseri wungirije ushinzwe ubukangurambaga.

Mbere yuko ahunga muri 2017, Kazigaba yari umuhesha w’inkiko akaba yarahunze amaze gutsindwa urubanza nyuma yo gufatira imodoka ya BRALIRWA agategekwa kwishyura indishyi ya miloyoni eshanu. Ayo mafaranga yarayabuze ahitamo guhunga igihugu. Kazigaba usibye kwigamba urupfu rwa Baziga, ari mu gaco k’abantu bashinzwe kurwanya abatarwanya Leta y’u Rwanda baba mu gihugu cya Mozambike, aho bahiga cyane cyane abari impunzi bagahitamo gutaha, bagasubira muri cyo gihugu gukomeza ibikorwa byabo.

2021-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Editorial 11 Oct 2021
Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe

Bombori Bombori muri RNC: Umwiryane mu bigarasha  bya RNC urakomeje, Benoit Umuhoza yasezerewe, Deo Nyiligira niwe utahiwe

Editorial 29 May 2020
Uko Perezida Museveni yahaye abana ibisuguti n’imitobe byarangije igihe 

Uko Perezida Museveni yahaye abana ibisuguti n’imitobe byarangije igihe 

Editorial 07 Aug 2019
Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Editorial 29 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo
Mu Rwanda

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Editorial 02 Aug 2017
Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Mu Mahanga

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Editorial 14 Apr 2016
Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?
INKURU NYAMUKURU

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Editorial 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru