• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Ubwanditsi 04 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Intandaro yo gushwiragira no gupfa nk’udushwiriri, ni ibitero simusiga ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo zimaze iminsi zigaba ku mitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba y’ icyo gihugu. Imitwe yahazahariye irimo FDLR na RNC ,abarwanyi bayo batishwe cyangwa ngo bafatwe mpiri bihitiramo kwishyira mu maboko ya MONUSCO(ingabo za Loni ziri muri Kongo), maze abo bagome batangira kubura amajyo.

Amakuru dukesha abahoze muri iyo mitwe ubu bakaba baritandukanyije nayo, avuga ko abategeka FDLR/FOCA na RNC babonye bibacikanye, berekeza i Kampala muri Uganda kugisha inama “Papa” wabo  Kaguta  Museveni. Mu bugome yivukaniye, Perezida Museveni ntiyitaye ku kaga gakomeye barimo , ahubwo  abategeka gukomeza kurwana, icyakora abizeza inkunga irenze iyo yabahaga.

Aya makuru ahamya ko uwitwa Pacifique Ntawunguka alias OMEGA utegeka FDLR/FOCA  yagaragarije Museveni na Nyamwasa ko uburambe afite mu buzima bwo mu ishyamba bumwereka ko batsinzwe, ngo akabishingira ku kuba asigaranye abasirikari mbarwa kandi nabo badafite morali. Kayumba Nyamwasa yatanze igitekerezo ko  niba FDLR yumva urugamba ruyinaniye yamwihera abarwanyi agahanyanyaza, maze nayo igahabwa amafaranga y’ingurane.

Iki gitekerezo cya Kayumba Nyamwasa cyahise cyakiranwa yombi, maze Perezida Museveni ategeka  Gen Abel Kandiho ukuriye CMI (rwa rwego rw’ubutasi muri Uganda),  guhita aha Nyamwasa  ibihumbi 300 by’amadolari(arabarirwa muri miliyoni 300 ushyize mu Manyarwanda), nawe akazayishyura Gen  OMEGA amaze kumuha abarwanyi yemeye kugurisha muri RNC.

Aya masezerano yagezweho ahagana muri Kanama umwaka ushize, nyuma y’inama zibarirwa muri 3 zabereye  i Kampala. Aya makuru akomeza avuga ko ibyo bumvikanye ari ko byagenze,ndetse ukuriye ubutasi muri   FDLR, Siliro Nsanzimihigo bita “Henganze”, akaba aherutse kongorera inkoramutima ze ko bari mu bikorwa byo kohereza igice cya mbere cy’abarwanyi muri RNC, kuko  yo yamaze  kwishyura   avansi y’amafaranga isabwa.

Inkuru ikigera mu byegera bya  Gen Ntawunguka “Omega”  umwuka warushijeho kuba mubi cyane, bananirwa kugabana ako kayabo, maze intambara irarota. Uretse gushinjanya ubusambo, ngo hajemo n’irondakoko, bamwe buri abo bajenosideri batumva ukuntu bakohereza abasirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa w’Umututsi.

Nguko uko batangiye gutegana ibico byaguyemo abakuru ba FDLR benshi, nka Gen. Védaste Hatanguramye alias Kalebu, Gen. Vénuste Nsengiyumva Gabral Secyugu, Cap Richard “Bubu” n’ abandi benshi bishwe ku bw’amabwiriza ya Gen “Omega” n’imandwa ye Col. Ruhinda.

Magingo aya abatavuga rumwe na Gen  Ntawunguka “Omega” baryamiye amajanja, kuko bazi ko isaha iyo ariyo yose yabivugana. Mu birindiro bya FDLR amarozi aravuza ubuhuha, kuko uwitwa Blaise Murwanashyaka  aherutse kuburya ariko ararusimbuka, ahita ahungira ahantu hatazwi(bikekwa ko ari hafi y’umupaka wa Kongo na Uganda), ndetse ngo akaba yitegura gufatanya n’abandi bitandukanyije na “Omega” bakamugabaho igitero, dore ko yanahunganye n’inyeshyamba nyinsi mu  zamurindaga.

Kayumba Nyamwasa na RNC ye bijeje Museveni ko abarwanyi bahoze muri FDLR azababyaza umusaruro, ngo kuko bamaze imyaka mu mashyamba ya Kongo, bakaba bo batandukanye n’aba RNC batazi iyo biva n’iyo bijya. Umwe mu bahoze ari abarwanyi muri FDLR yabwiye Rushyashya ko aho FDLR yananiwe atari RNC itahashobora, ngo kuko ubona ari umutwe w’abanenganenzi.

Umubyeyi ukwanga akuraga ibyamunaniye FDLR irimo abarwanyi bamaze imyaka isaga 30 mu ntambara, harimo ibarirwa muri 27 bari bihuru byo muri Kongo.Nyamara nta kintu na kimwe izo ntambara zabagejejeho, ahanini kuko ntacyo barwanira uretse ingengabitekerezo ya jenoside.  RNC yo igizwe n’ibisahiranda byahunze ubutabera bw’u Rwanda,  n’insoresore zishorwa mu ntambara zitazi uko zirwanwa. Ngaho Nyamwasa nakomeze ashukashuke Museveni n’ abandi yisaruriramo imisanzu, ariko nawe arabizi ko ibyo arimo ari umushinga utunguka.

2021-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Ubwanditsi 30 Nov 2024
Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Ubwanditsi 27 May 2021
Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Ubwanditsi 29 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%
Mu Mahanga

Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo
Mu Mahanga

Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ubwanditsi 11 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru