• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys aho yari kumwe na TMC nyuma bakaza gutandukana, aherutse gukora ubukwe na Ingabire Olivia aho basezeranye mu mategeko ndetse nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Werurwe 2021 basezerana imbere y’Imana.

Mu ibanga rikomeye dore nta butumire bwigeze bujya hanze bugaragaraza itariki uyu muhanzi azakorera ubukwe hamwe n’umufasha we Ingabire Olivia, nibwo ahagana mu masaha y’umugoroba yo ku wa gatandatu ndetse no kuri iki cyumweru hakwirakwijwe amafoto agaragaza ko Platini na Olivia bazabana nk’umugabo n’umugore.

Ni ibirori byabere ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Eagle View harimo gukoreshwa cyane n’abantu batandukanye, uyu muhango ukaba waragaragayemo abandi bahanzi baje gushyigikira Platini ndetse n’umugore we Olivia.

Mu bantu bazwi mu muziki nyarwanda baje gushyigikira uyu muhanzi usigaye wiyita P, harimo Ishimwe Clement nyiri Kina Music inzu itunganya umuziki aho uyu muhanzi Platini abarizwa, hari kandi Butera Knowless umugore wa Clement, Aline Gahongayire, Anita Pendo n’abandi.

Nubwo urukundo rwaba bombi rutigeze rutangazwa cyane, cyangwa se ngo babone Platini na Olivia bari kumwe mu ruhame biravugwa ko bamaze igihe kinini bakundana, gusa mu buryo bweruye aba bombi bagaragaye bari kumwe ubwo basezeranaga imbere y’amategeko tariki 06 Werurwe 2021.

Nyuma yo guserezerana mu mategeko ibizwi nko kujya ku murenge, tariki 20 Werurwe 2021 nibwo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zirimo Atansiyo na Helena yasabye anatanga inkwano mu muryango w’umufasha we.

2021-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Editorial 14 Mar 2022
AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu

AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu

Editorial 09 Mar 2021
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Editorial 29 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.
Amakuru

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.
Amakuru

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Editorial 26 May 2021
Musanze : Perezida Kagame  yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19
Mu Rwanda

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru