Mu gihe mu Rwanda hategurwa isubukurwa ry’imikino itandukanye, kuri ubu mu kiciro cy’umupira w’amaguru yamaze guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya ko batangira gutegura isubukurwa ry’imyitozo ndetse n’amarushanwa ngo basoze uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yaho iyi Minisiteri ihaye FERWAFA uburenganzira bwo gutangira kwitegura, naryo ryatangiye guha amakipe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo bitegura isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda bivugwa ko izasubukurwa muri uku kwezi kwa Mata 2021 nubwo itariki nyakuri itari yatangazwa.
Ku isonga amakipe abiri yo mu mujyi wa Kigali akaba yamaze guhabwa uburenganzira bwo gusubukura imyitozo ariko babanje kwipimisha koronavirusi bakabona kwerekeza mu mwiherero, ayo makipe ni Police FC ndetse n’ikipe y’umujyi wa Kigali ya AS Kigali, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aya makipe yombi agomba guhita yipimisha akajya mu mwiherero.
Ku makuru RUSHYASHYA yamenye ni uko kuri uyu wa gatanu aribwo aya makipe yombi agomba kwerekeza kuri sitade ntoya y’i Remera (Petit Stade) bagapimwa bakabona guhita berekeza mu mwiherero aho ikipe ya Police FC yerekeza ku i Rebero mu mwiherero ndetse AS Kigali yo ikerekeza i Nyamirambo kuri Hotel Baoba.
Aya makipe abimburiye ayandi kwemererwa gusubukura mu gihe andi nayo yamaze gusaba uburenganzira bwo gusurwa na FERWAFA ngo barebe ko ibisabwa byose babyujuje, aha twavuga nka Gasogi United, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC, Marines FC.
Amakipe yose yo mu kiciro cya mbere arimo kwitegura gusubukura imyitozo ngo basoze umwaka w’imikino wa 2020-2021, hakaba haravuzwe ko imikino izahuza aya makipe izakinwa mu buryo bw’amatsinda kugirango irangire vuba ndetse hanaboneke amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ategurwa na CAF.