Akigera i Luanda muri Angola kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mata 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yahise agirana umubonano na Perezida w’icyo gihugu, Joao Lourenço, bagarira ku mubano w’ibihugu byombi, baniyemeza kurushaho kuwushimangira.
Amakuru afitiwe gihamya kandi aravuga ko Perezida Kagame na mugenzi we Lourenço banagarutse ku mutekano muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ku mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu bihugu by’aka karere, dore ko Perezida Lourenço ari mu biyemeje gutanga inkunga mu kuyirandura.
Ababikurikiranira hafi kandi baravuga ko nta kuntu Abakuru b’Ibihugu byombi batanavuze ku mubano hagati y’uRwanda na Uganda, cyane cyane ko Perezida wa Angola kimwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Tshissekedi bihaye inshingano yo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo uRwanda na Uganda bifitanye.
Uretse uyu mubonano wihariye Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Angola, Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda aranitabira inama isuzuma ikibazo cy’intambara muri Repubulika ya Santrafrika. Abandi Bakuru b’Ibihugu bitabira iyi nama , ni Faustin Touadéra wa Santrafrika, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Gen Abdel Fatah Buhani wa Sudan na Joao Lourenço wa Angola, ari nawe watumije iyi nama. Ingingo nyamukuru zibandwaho ni ikibazo cy’abaturage ibihumbi 60 bavuye mu byabo, n’uburyo amahoro yagaruka ,intambara iyogoza icyo gihugu cya santrafrika igahosha.
U Rwanda rurebwa cyane n’ibibera muri Santrafrika, kuko rusanganywe amasezerano y’ubufatanye n’icyo gihugu, ndetse kubera ayo masezerano magingo aya muri Santrafrika hariyo abasirikari b’uRwanda babungabuga amahoro n’umutekano, bafatanyije n’ingabo za Loni zirimo n’iz’uRwanda.
Kuva Ingabo z’uRwanda zagerayo zimaze guhabwa imidari myinshi izishimira ubwitange, ubuhanga n’ubunyamwuga mu gukoma imbere ibitero by’inyeshyamba zari zarayogoje Santrafrika.