Ubuyobozi bwa Kiyovu SC bwemeje ko uwari umutoza wayo mukuru Karekezi Olivier batandukanye nyuma y’inama yahuje komite nyobozi y’urucaca bakiga ku myitwarire yaraye iranze uyu mutoza, ni imyitwarire y’uko ngo ataraye mu mwiherero w’iyi kipe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 nibwo habyutse amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier ngo yatandukanye n’ikipe y’urucaca, ibi bikaba byavuzwe nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu mu mukino wambere w’umunsi wa mbere w’isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda iyi kipe yaraye itsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1.
Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ku ikipe ya Kiyovu SC, hari amakuru yavuga ko uyu mutoza atumvikanye n’umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ndetse ngo Karekezi akaba yahise ava mu mwiherero w’iyi kipe yambara icyatsi ndetse n’umweru.
Binyuze kuri Twitter y’ikipe ya Kiyovu Sport Club yemeje amakuru y’uko iyi kipe yamaze gutandaka na Karekezi Olivier, mu nyandiko bashyizeho bagize bati “Nyuma y’aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza.”
Karekezi Olivier atandukanye n’ikipe ya Kiyovu SC nyuma yaho yari ayimazemo iminsi 211 ihwanye n’amezi arindwi kuko yayisinyiye tariki ya 2 Ukwakira 2020, uyu mutoza kandi akaba kandi muri icyo gihe yaratoje imikino 4 atsindwa imikino itatu akaba yarabashije gutsinda umukino umwe gusa.
Mu gihe iyi kipe ya Kiyovu SC yiteguye gukina umunsi wa kabiri w’isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda, izakira Rayon Sports ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 5Gicurasi 2021 ndetse ikazaba itozwa na Banamwana Camarade na Kalisa François bari basanzwe bungirije Karekezi Olivier.