• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Editorial 12 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona y’u Bwongereza waraye ubaye kuri uyu wa kabiri ugahuza ikipe ya Manchester United ndetse na Leicester City, warangiye ikipe y’amashitani atukura ya Manchester Unites itsindiwe ku kibuga cyayo ibitego bibiri kuri kimwe, uku gutakaza uyu mukino kwa United kwatumye mukeba wayo Manchester City yegukaga igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ibitego bya Leicester City byatsinzwe na Luke Thomas ku munota wa 10 gusa naho ikindi cya kabiri gitsindwa na Caglar Soyuncu ubwo hari kumunota wa 66, ku ruhande rwa Manchester United yo yatsindiwe na Mason Greenwood ubwo hari ku munota wa 15 w’umukino.

Gutakaza uyu mukino kuri United byatumye ikipe ya Manchester City itwara igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 nubwo habura imikino itatu no shampiyona irangire, ibi busobanuye ko muri iyo mikino isigaye izatanga amanota icyenda kandi City irarusha Man U amanota 10, kuko City ifite amanota 80 ku mwana wa mbere naho United ikagira amanota 70 ku mwanya wa kabiri.

Gutwara iki gikombe cya shampiyona y’u Bwongereza bivuze ko iyi kipe yujuje ibikombe 7 bya shampiyona muri rusange, gusa icyo yaraye itwaye ni igikombe cya gatatu mu myaka ine ishize umutoza Pep Guardiola atoza iyi kipe ya Manchester City yagezemo mu mwaka wa 2016.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Manchester City izahabwa iki gikombe cya shampiyona ku mukino bazakina n’ikipe ya Everton ku itariki ya 23 Gicurasi 2021, iki kandi ni igikombe cya kabiri itwaye hadashize ibyumweru bibiri kuko iheruka no gutwara igikombe cya Carabao itsinze ikipe ya Tottenham ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe kandi ibarizwa mu mujyi wa Manchester ishobora kwegukana ikindi gikombe muri uku kwezi kwa Gicurasi kuko izakina umukini wa nyuma wa UEFA Champions League n’ikipe ya Chelsea basanganywe muri shampiyona y’u Bwongereza izwi nka Premier League.

2021-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda  kwimurirwa mu bindi bihugu

Editorial 13 Feb 2016
Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Editorial 29 Nov 2024
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2025
Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Editorial 11 Mar 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru