Umunyarwanda yaciye umugani ngo ”Umutindi umuvura ijisho akarigukanurira”, bashaka kuvuga ko umugome atajya azirikana uwamukuye ahabi, aho kumwitura ineza akamugambanira.
Ni nako byagenze ku bibumbiye mu cyo bise”Igicumbi” ngo kigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barangajwe imbere na Filipo Basabose, warokowe n’Ingabo za RPF-Inkotanyi, ariko ubu akaba ari ku isonga ry’abazihimbira ibyaha. Wagirango bose bavuka kwa “Ntibazirikana” kimwe na Yuvenali Habyarimana, wanze uRwanda rwamubyaye kugeza aruhiritse mu rwobo.
Iryo ngirwa shyirahamwe ryatangijwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki 01/8/2021, ariko mu by’ukuri ni agatsiko gasanganywe imigambi mibi, yo gusebya uRwanda n’Abayobozi barwo, kadasize inyuma ingabo zakamuruyeho imipanga y’Interahamwe-mpuzamugambi.
Iyo witegereje neza abari muri icyo”gicumbi” gicumbagira, usangamo abantu barumbiwe n’ibitekerezo nka Jason Muhayimana wihebeye agasembuye, Osée Niyibizi wahunze amaze gucucura Ikigega FARG yari abereye umuyobozi, abo mu muryango wa Rwigara Assinapol nka Thabita Gwiza na musaza mwe Ben , dore ko uyu ari no mu bashinze aka gatsiko mbere y’uko Kayumba Nyamwasa amunyuza mu ryoya. Abo kimwe n’ababisunze ni abisanganiwe ibibazo byayo bwite, amaganya adashira, ipfunwe baterwa no kwangara kandi Igihugu ntacyo cyabimye, n’utundi dutiku baburira igisobanuro bagashaka inzirakarengane batwegekaho.
Biratangaje kubona abantu bavuga ko bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bifatanya n’abagize uruhare muri iyo Jenoside, bakababera abavugizi, kugeza ubwo bashaka gusiga icyaha abayihagaritse, bavuga ko bishakiraga ubutegetsi gusa. Ibi ni bya bindi ngo “umugome umuha amata akaruka amaraso”.
Mu nyandiko twabagejejeho ejo ku cyumweru, twababwiye urutonde rw’abari muri aka gatsiko ka Basabose. Icyakora koko abo bari kumwe n’uwo “Bihemu” basa bose. Basangiye isano yo kwihakana ineza, kwihoma ku bahekuye uRwanda, n’utundi tunyugu ubundi dushakishwa n’ab’umutima muke.
Abo ni ibigarasha byangara za Burayi na Amerika nka Dada Gasirabo, Abijuri Abel, Jacqueline Cyamuzima, Ntagara J Paul (minisitiri w’intebe wa Leta isekeje ya Padiri Nahimana), Utamuliza Eugénie, Siméon Ndwaniye, Albert Gasake, Israel Ntaganzwa, Nkubana Louis, Teddy Rugambwa, Prosper Bamara, Théogène Murwanashyaka Gatwa, n’inzi mburamumaro mu by’ukuri zitazi icyo zishaka.
Mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ayo manjwe, harimo Jean Claude Mulindahabi wavuye mu Rwanda atorotse gacaca kubera uruhare akurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba azwiho kogeza abayihakana n’abayipfobya, kimwe n’abaharabika Abayobozi b’u Rwanda.
Namwe nimwumve abantu biyita ko barokotse Jenoside bifatanya n’umujenosideri! Abayoboke b’Igicumbi nibo usanga bibuka tariki 06 Mata buri mwaka, baririra Habyarimana wabagize abapfakazi n’imfubyi. Nibo bavuza induru ngo Idamange Yvonne na Aimable Karasira barengana, kandi urubanza rwabo ruri mu nkiko.
Ntibatinya kubunanira Paul Rusesabagina, birengagije ubugome ndengakamere yakorewe abaturage ba Nyaruguru na Nyamagabe. Ni akumiro gusa.
Mu itangazo ry’Ishyirahamwe ”IHUMURE” dufitiye kopi , ryihutiye gutangaza ko ryitandukanyije n’umunyamuryango waryo wese wagiye mu kiswe ”Igicumbi”, kuko imigambi yacyo ntaho ihuriye n’iy’Ishyirahamwe “Ihumure” riharanira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ubutabera.
Abasesenguzi bavuga ko iki ”Gicumbi” cy’abarumbiwe n’ ubupfura nacyo kitazatinda guhirima nk’ibindi byakibanjirije. Abakurikiranira hafi imikorere n’imitekerereze yacyo bavuga ko abakigize ari abantu batakigira indangagaciro , nabo ubwabo bashwana buri munsi kubera kutagira umurongo. Bihisha inyuma y’uko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagashaka kwitwara nk’umutwe wa politiki, kandi uretse ko nta n’ubushobozi bwo gukora politiki bifitiye, nta n’ugikeneye kumva amateshwa y’imburamumaro.
Umugambi wo gucamo ibice abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nawo ntibazawugeraho, kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, kandi ishyo ry’imbwa ntirizigira inka.