Mu buryo butunguranye, ubwo hari ku itariki ya 22 Nyakanga 2021, nibwo umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yafashe icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru, gusa uyu yamaze kwisubiraho agaruka muri ruhago ndetse kandi anagaragara ku rutonde rw’Amavubi agiye kwitegura imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi aho mu kwezi gutaha azakina na Mali ndetse na Kenya.
Uyu munyezamu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kanama 2021 yanditse ubutumwa avuga ko yisubiyeho ku cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru.
Kwizera yagize ati “Nyuma yo kubitekerezaho neza, nahisemo kugaruka. Nizera ko ngifite byinshi byo gutanga mu kibuga ndetse no hanze yacyo, mfite byinshi kandi byo gutanga no ku rwego rw’amakipe ya hano ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Nshimishijwe cyane n’ubutumwa bw’inkunga nabonye.”
Yakomeje agira ati “Hari byinshi nakoze bitashimishije society nyarwanda gusa ndabizeza ko bitazasubira ukundi, mwarakoze ku rukundo mwakomeje kungaragariza muri uri rugendo kuva ntangiye gukina umupira w’amaguru.”
Uyu munyezamu Kwizera akaba yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 39 umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru Mashami Vincent yahamagaye rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Amavubi yahamagawe azahakina na Mali tariki ya 3 Nzeri 2021 bakinire muri Maroc, nyuma yongere gukina na Kenya.
Kwizera Olivier yasezeye ku mupira w’amaguru nyuma yaho yari aherutse gukatirwa n’urukiko rwa Kicukiro igihano kingana n’umwaka umwe usubitse, akaba yararegwaga gukoresha ibibyabwenge.
Nyuma yo kugaruka muri ruhago, uyu munyezamu aracyafite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports gusa kandi hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yifuzwaga n’ikipe ya APR FC nyuma yaho iheruka gutandukana n’uwari umunyezamu wayo Rwabugiri Umar, ku rundi ruhande ariko ntakintu ikipe ya APR FC iratangaza niba koko izakoresha uyu mukinnyi mu mwaka utaha w’imikino.
Olivier ni umwe mu bakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru ahanini yayihuje no guca mu makipe yigisha uyu mukino, aha twavuga ko yazamukiye mu ikipe y’ Isonga FC, Vision FC, APR FC, Bugesera FC, Gasogi United ndetse na Rayon Sports, uyu mukinnyi kandi yakiniye , Free State Stars yo muri Africa y’Epfo ndetse na Mthatha Bucks yo muri icyo gihugu.