• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ibaruwa yanditswe na Perezida wa FUBA, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Uganda , Bwana Nasser Sserunjogi iratabaza Leta ya Uganda, ivuga ko Ikipe y’ Igihugu ya Uganda niramuka itishyuye vuba na bwangu ibijyanye n’icumbi ndetse n’amafunguro, ishobora guhita isezererwa mu irushanwa mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali mu Rwanda.

Bwana Nasser Sserunjogi yasobanuye neza ko kugeza ubu intumwa za Uganda zitunzwe no kwikopesha ibiryo ndetse n’aho zicumbitse, Ubuyobozi bwa FIBA , ari ryo Shyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basket, ngo bukaba bwari bwazihaye kugeza ejo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ngo zibe zamaze kwishyura, bitaba ibyo zigahita  zerekwa umuryango. Bwana Sserunjogi avuga ko kugeza ubu bagerageje kubihisha abakinnyi n’abatoza ngo badacika intege zo gukina, ariko ngo niba nta gikozwe vuba cyane, biraba urukozasoni.

Mu ibaruwa ye itakamba, Perezida wa FUBA yavuze ko mu gihe bakwirukanwa mu irushanwa byaba ari igesebo gikabije kuri Uganda, maze asaba abategetsi b’igihugu cye kumuvana mu kimwaro. Ubwo twandikaga iyi nkuru, abategetsi b’ i  Kampala bari batarasubiza Bwana Nasser Sserunjogi.

Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bivugwamo akajagari na ruswa mu nzego zose, harimo n’imikino. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Uganda ari kimwe mu bihugu byishyura nabi imisanzu yabyo mu mashyirahamwe mpuzamahanga y’imikino , nyamara wakurikirango

ugasanga amafaranga aba yasohotse, akigira mu mifuka y’abana b’ijanja. Abakinnyi ba Uganda banze inshuro nyinshi kwitabiraamarushanwa, basaba guhabwa agahimbazamusyi mbere, ngo kuko iyo bitinze bakurayo amaso.

2021-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Editorial 19 Feb 2023
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023
Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Editorial 22 Aug 2017
Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo
Amakuru

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Editorial 26 Jul 2022
Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite
Amakuru

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Editorial 06 Jan 2022
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!
Amakuru

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Editorial 31 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru