Hari Abanyarwanda bigize ”intyoza” muri politiki,kandi bitwara nk’intozo! Aba nibo bemeza Abanyarwanda ko babakunda kurusha Leta iharanira imibereho myiza yabo n’iterambere ritagira uwo riheza. Abo nibo birirwa ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko baharanira inyungu z’abaturage, kandi bagambanira ubutegetsi abo baturage bitoreye.
Ariko se koko waharanira impinduka utagira umurongo wa politiki uhamye, ahubwo ushyira imbere inda, inzika n’amacakubiri? Izo nkorabusa zasobanura zite ko ziri muri”opozisiyo”(abatavuga rumwe n’ubutegetsi) ishaka impinduramatwara, kandi nazo hagati yazo zigiye kumarana?
Urugero rwa hafi ni ikitwa Rwanda Bridge Builders(RBB), gihuje ingirwamashyaka yo muri “opozisiyo”, nyamara wareba amagambo abakirimo birirwa baterana, ukibaza niba abantu badashobora kwiyobora bayobora imbaga y’Abanyarwanda.
Habanje uwitwa Gilbert Mwenedata wanditse asezera muri RBB, ayishinja amacakubiri ashingiye ku moko. Ni mu gihe kandi kuko abenshi mu bavuga rikijyana muri RBB ari abahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bidateye kabiri Charlotte Mukankusi, inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa bahuriye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ati sinakomeza kubana n’abahezanguni bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abagome babaswe n’ingengabitekerezo ya “Hutu-pawa”. Mukankusi aba araseze, ndetse asiga abagiriye inama yo gushyira mu gaciro, bakareka ibitabapfu byo kwamamaza “Jenoside yakorewe Abahutu”, kuko ari ipfunwe ry’abahekuye u Rwanda.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru hari hatahiwe ikitwa “ Insitut Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID Asbl”, cyashyize ahagaragra inyandiko ndende ivuga uburyo RBB ari agatsiko k’abantu badafite icyerekezo cyafasha Abanyarwanda kwiyunga.
Nk’uko bivugwa n’uwitwa Jean Claude Kabagema, ari nawe washyize umukono kuri iyi nyandiko, ISCID ngo yarateranye isanga kuguma muri RBB, ntaho byaba bitaniye no kugambanira Abanyarwanda.
Aba ni bake mu bashoboye kumenyekana basezeye muri RBB, kandi n’abasigayemo ni mu gihe gito bakaba bayipanduye, kuko nabo batarebana neza.
Ngiyo “opozisiyo nyarwanda”, yuzuyemo abagitekereza nko bihe bya Parmehutu, MRND na CDR. Abatari abajenosideri, ni ababakomokaho, abandi ni ibigarasha yabasize bikoze ibyaha mu Rwanda, birimo n’ubujura. Ese koko bumva ari uwuhe Munyarwanda muzima wabajya inyuma.
Abanyarwanda babeshywe burya, naho ubu bamenye gutandukanya icyatsi n’ururo. Abiyita “opozisiyo” nimukomeze mwisarurize ibinoti kwa Kaguta n’abandi nkawe, naho ubundi namwe murabizi ko politiki mumazemo imyaka n’imyaniko ntacyo yabagezaho.