• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Ubwanditsi 27 Aug 2017 Mu Rwanda

Mpayimana Philippe, wabaye umukandida wigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika ariko ntabashe gutsinda yatangaje ko aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma nshya yawemera.

Mu kiganiro yagiranye na VOA, Mpayimana wagize amajwi atageze kuri 1%, yavuze ko amatora yagenze neza. Ku bijyanye no guhabwa umwanya muri guverinoma nshya yavuze ko yawemera ariko muri ubu buryo.

-7718.jpg

Ati”Niba bawumpaye bazakomeza kubaha ubwigenge bwanjye, ntabwo nawanga niba babwubahirije, icy’ingenzi ni uko nyine uzaba ari umwanya Abanyarwanda bankeneyemo gukora ibikorwa byabateza imbere.”

Aha umunyamakuru yari amubajije niba ashobora kwakira umwanya Perezida yamuha aramutse ashyizeho inzego nshya nk’umuntu ushaka guteza imbere igihugu.

Umunyamakuru yahise akomoza ko yawuhabwa muri Sena, ati “Ibya sena ni byiza bitangwa n’abaturage ndakeka ko bica mu matora. Nkuko mbabwiye niba umuntu atsinze amatora akayobora igihugu afite ukuntu akenera abantu bamufasha kukiyobora. Ni ukuvuga ko niba babona bo nyine ko ari umwanya mfitiyemo igihugu akamaro, ntabwo nawanga , kuko naje nje kubaka igihugu, cyane nuko byaba nyine bishingiye ku mbaraga nagaragaje aho zigarukiyen’ubushake. Bituma nyine natega amatwi ibyo bansaba, kuko iyo umuntu atsinze ni we utanga imyanya, iyo rero udatsinze wakira imyanya, icy’ingenzi ni uko badashobora kuguha umwanya ubangamiye ubwigenge bwawe cyangwa ubushobozi bwawe. »

Uko Mpayimana yakiriye amanota yagize

Uko yabyakiriye ngo yabitangaje kuri Televiziyo y’Igihugu, muri rusange ngo ntabwo ari bibi. Ati “Uko nabyakiriye narabitangaje , ko nemeye ko FPR na Perezida Paul Kagame batsinze amatora.”

-7717.jpg

Mpayimana Philippe yiyamamaza

Ashimira Abanyarwanda bamwakiriye neza n’ubuyobozi bwamucungiye umutekano.

Amanota nabonye akwiye kubahwa

Mpayimana akomeza avuga ko amanita yabonye akwiriye kubahwa kuko yavuye mu mbaraga z’Abanyarwanda.

Ati “… nkabamenyesha ko n’ubwo amanota nabonye ari make akwiye kubahwa kuko na ba nyamuke bafite ijambo rikomeye cyane kandi nanjye nkaba ntahagarariye aho nzakomeza ibyo nabatangarije.”

Amatora yagenze neza

“Nta kibazo cyabaye, uriya ni umubare ni abantu batoye, muri buri karere harimo Abanyarwanda batoye, mu mirenge myinshi harimo Abanyarwanda batoye, nubwo nagize ibice 72% ntabwo ari ubusa, ni ukuvuga ko iriya mibare uko imeze ni uko, turi mu ntago z’urugendo rugana muri demokarasi, nkaba nifuza ko tubyakira kandi tukanubaha bariya batoye.»

Akomeza avuga ko ibibazo bitabura ariko muri rusange amatora yagenze neza.

Ati « Utubazo ntabwo tubura ariko ahantu hose ntabwo nari mfite abampagarariye, icy’ingenzi ni ukwizerana turi Abanyarwanda, tukizera ko niba hari ahantu hamwe habaye ibibazo, atari henshi kandi na none tukizera ko icy’ingenzi, icyitegererezo muri rusange nabonye ko byagenze neza, ari nayo mpamvu nabyakiriye. Aho abantu bampagarariye hose bambwiye uko byagenze ,nta bikabije byabaye ku buryo nta comments(icyo nabivugaho) ziteye ubwoba, niyo mpamvu nihutiye kwakira ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora.»

Ni iki kidasanzwe Mpayimana yabonye mu matora.

Ikidasaznwe yabonye mu matora ngo ni cyo cyatumye yiyamamaza.

-7716.jpg

Mpayimana atora

Ati « ikidasanzwe ni cyo cyatumye niyamamaza, ikidasanzwe ni uko Abanyarwanda bari batangiye gusa n’abagana mu ishyaka rimwe, bumva ko nta bandi bantu bashobora kuyobora. Igishimishije ni uko twatangiye kubiganiraho, abantu bakabona ko icyemezo nafashe ari cyiza, ko ari cyo cyo gutoza abantu guharanira ubuyobozi. Ikindi ni uko hari ibibazo byinshi biri mu gihugu abanyarwanda bakeneye ko bikemuka twagiye tuganiraho, ukabona ko gupfukiranwa bizageraho bikarangira niba dukomeje uru rugendo twatangiye. »

Mpayimana yakunze kuvuga ko abaye Perezida wa Repubulika yarangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku Isi.

Amajwi y’agateganyo amaze kubarurwa ku kigero cya 96% agaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 98,63, Mpayimana agira 0,73 naho Dr Frank Habineza agira 0,47.

2017-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Ubwanditsi 01 Apr 2022
AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Ubwanditsi 15 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare
ITOHOZA

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’
IMIKINO

Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru