Ubwo hakinwaga imikino itandukanye yo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha 2022 kizabera mu gihugu cya Quatar, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe mu gihugu cya Uganda n’ikipe y’icyo gihugu igitego kimwe ku busa.
Ni umukino wabereye kuri Sitade ya St Mary’s yo mu gace ka Kitende, uyu mukino wahuzaga amakipe yo mu itsinda rya E ririmo U Rwanda, Kenya , Uganda ndetse na Mali wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, wasize Amavubi asoje ku mwanya wa Kane aho afite inota rimwe ku manota 12.
Uyu mukino wo kuri iki cyumweru watangiye Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yakoze impinduka aho mu bakinnyi bugarira yabanjemo Mutsinzi Ange mu mwanya wa Rwatubyaye Abdoul wari usanzwe abanzamo, undi ni Rukundo Denis wabanje ku mwanya wa Fitina Omborenga wagize ikibazo cy’Imvune mu mukino w’umunsi wa gatatu wo muri aya matsinda ndetse na Mukunzi Yanick wakinnye mu mwanya wa Sefu.
Uyu mukino wasojwe ari igitego kimwe cya Uganda Cranes ku busa bw’Amavubi, ni igitego cyabonetse ubwo hari ku munota wa 22 w’umukino ubwo Fahad Bayo yaboneye igitego ikipe ye ya Uganda, bityo umukino unarangira ari igitego kimwe ku busa.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y’igihugu ya Kenya yatsindiwe mu rugo na Mali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ibrahima Traore.
Kugeza ubu muri iri tsinda rya E ryo guhatanira igikombe cy’isi, ikipe y’igihugu ya Mali niyo iyoboye nyuma y’imikino ine ifite amanota 10, irakurikirwa na Uganda ifite amanota 7, Kenya iri kumwanya wa gatatu aho ifite amanota abiri, u Rwanda rukaba ku mwanya wa Kane aho rufite inota rimwe.
Biteganyijwe ko imikino y’umukino w’umunsi wa gatanu mu matsinda, izakinwa ku itariki ya 14 Ugushyingo 2021, iy’umunsi wa nyuma wa gatandatu wo uzakinwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, Amavubi akaba asigaje gusura kwakira Mali ndetse no gusoza isura ikipe y’igihugu ya Kenya.