Kuva Paul Rusesabagina yagera mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu yasimbukiye ku isunzu ry’inzu maze si ukuvuza induru yiva inyuma, isaba ko uyu mugizi wa nabi arekurwa.
Igitutu cyabo ariko ntacyo cyabafashije, kuko Rusesabagina yaburanishijwe ndetse akanatirwa igifungo cy’imyaka 25 amaze guhamwa n’ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.
Umwe muri iyo miryango ni LANTOS Foundation yigeze no guha Paul Rusesabagina igihembo, nk’ umuntu w’igitangaza mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Kuba rero iyi Lantos ari kimwe mu byirirwa bisakuza ngo Rusesabagina arekurwe, si uko iyobewe ko ahamwa n’ibyaha bikomeye, birimo no kwica inzirakarengane mu bitero umutwe we wa FLN wagabye ku butaka bw’u Rwanda.
Ntabwo ari injiji bikabije ku buryo itazi gusesengura ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha harimo , ndetse n’ibyo Rusesabagina ubwe yiyemereye. Ahubwo ikibatera kwirengagiza ibyo byose, ni ikimwaro Lantos Foundation iterwa no kuba yarahaye igihembo umuntu waje kwijandika mu bikorwa by’iterabwoba, isi yose yamagana.
Lantos Foudation yabuze ayo icira n’ayo imira. Ku ruhande rumwe, ntishobora kwemera ko yibeshye kuri Rusesabagina, ikamugira intwari kandi ari “Oussama Bin Laden wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari”.
Iramutse ivuze ku mugaragaro ko Rusesabagina ari umunyabyaha, Lantos Foundation yahita itakarizwa icyizere mu maso y’amahanga, kuko byaba bivuze ko na Bin Laden yashoboraga guhabwa igihembo cya Lantos Foundation.
Ku rundi ruhande, niba koko Lantos Foundation ari umuryango uharanira iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu, ifite inshingano zo kwamagana ubwicanyi n’irindi hohoterwa aho ryaba hose ku isi, nk’ iryakorewe abaturage b’inzirakarengane muri Nyaruguru na Nyamagabe. Keretse rero niba umuturage w’uRwanda atabarwa nk’ikiremwamuntu.
Ikindi Lantos Faundation nk’umuryango mpuzamahanga isobanukiwe ko amahame mpuzamahanga abuza kwivanga mu butabera bw’igihugu cyigenga. Muri make irabizi ko ibyo isaba u Rwanda bidashoboka, kereka niba itaramenye ko u Rwanda rwibohoye ku ngoyi ya mpatsibihugu n’ubukoloni.
Reka Lantos Foudation ikorwe n’isoni
Ijya guha Rusesabagina igihembo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yayigiriye inama, iyereka ko ntawe Rusesabagina yarokoye nk’uko abyiyitirira, ariko Lantos Foundation ivunira ibiti mu matwi. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, Rusesabagina aberetse uwo ariwe nyakuri.
Ibifaranga Lantos Foundation yarundumuriye Rusesabagina, n’ibindi yakusanyije ngo agiye gufasha imfubyi n’abapfakazi mu Rwanda, nibyo yashoye mu bikorwa by’iterabwoba. Nta kuntu rero Lantos Foundation itagira ikimwaro ndetse n’impungenge, kuko abasesenguzi bayifata nk’umufatanyacyaha wa Paul Rusesabagina. Nguko uko rero iharanira gutagatifuza ikirura, ngo gihinduke intama.