• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Ubwanditsi 14 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva Paul Rusesabagina yagera mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu yasimbukiye ku isunzu ry’inzu maze si ukuvuza induru yiva inyuma, isaba ko uyu mugizi wa nabi arekurwa.

Igitutu cyabo ariko ntacyo cyabafashije, kuko Rusesabagina yaburanishijwe ndetse akanatirwa igifungo cy’imyaka 25 amaze guhamwa n’ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Umwe muri iyo miryango ni LANTOS Foundation yigeze no guha Paul Rusesabagina igihembo, nk’ umuntu w’igitangaza mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Kuba rero iyi Lantos ari kimwe mu byirirwa bisakuza ngo Rusesabagina arekurwe, si uko iyobewe ko ahamwa n’ibyaha bikomeye, birimo no kwica inzirakarengane mu bitero umutwe we wa FLN wagabye ku butaka bw’u Rwanda.

Ntabwo ari injiji bikabije ku buryo itazi gusesengura ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha harimo , ndetse n’ibyo Rusesabagina ubwe yiyemereye. Ahubwo ikibatera kwirengagiza ibyo byose, ni ikimwaro Lantos Foundation iterwa no kuba yarahaye igihembo umuntu waje kwijandika mu bikorwa by’iterabwoba, isi yose yamagana.

Lantos Foudation yabuze ayo icira n’ayo imira. Ku ruhande rumwe, ntishobora kwemera ko yibeshye kuri Rusesabagina, ikamugira intwari kandi ari “Oussama Bin Laden wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari”.

Iramutse ivuze ku mugaragaro ko Rusesabagina ari umunyabyaha, Lantos Foundation yahita itakarizwa icyizere mu maso y’amahanga, kuko byaba bivuze ko na Bin Laden yashoboraga guhabwa igihembo cya Lantos Foundation.

Ku rundi ruhande, niba koko Lantos Foundation ari umuryango uharanira iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu, ifite inshingano zo kwamagana ubwicanyi n’irindi hohoterwa aho ryaba hose ku isi, nk’ iryakorewe abaturage b’inzirakarengane muri Nyaruguru na Nyamagabe. Keretse rero niba umuturage w’uRwanda atabarwa nk’ikiremwamuntu.

Ikindi Lantos Faundation nk’umuryango mpuzamahanga isobanukiwe ko amahame mpuzamahanga abuza kwivanga mu butabera bw’igihugu cyigenga. Muri make irabizi ko ibyo isaba u Rwanda bidashoboka, kereka niba itaramenye ko u Rwanda rwibohoye ku ngoyi ya mpatsibihugu n’ubukoloni.

Reka Lantos Foudation ikorwe n’isoni

Ijya guha Rusesabagina igihembo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yayigiriye inama, iyereka ko ntawe Rusesabagina yarokoye nk’uko abyiyitirira, ariko Lantos Foundation ivunira ibiti mu matwi. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, Rusesabagina aberetse uwo ariwe nyakuri.
Ibifaranga Lantos Foundation yarundumuriye Rusesabagina, n’ibindi yakusanyije ngo agiye gufasha imfubyi n’abapfakazi mu Rwanda, nibyo yashoye mu bikorwa by’iterabwoba. Nta kuntu rero Lantos Foundation itagira ikimwaro ndetse n’impungenge, kuko abasesenguzi bayifata nk’umufatanyacyaha wa Paul Rusesabagina. Nguko uko rero iharanira gutagatifuza ikirura, ngo gihinduke intama.

2021-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Ubwanditsi 19 Aug 2022
Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda

Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Ubwanditsi 09 Dec 2016
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana
Amakuru

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange
IMIKINO

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Ubwanditsi 10 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru