Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY, ryateguye isiganwa rizakinwa mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni isiganwa rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera,
Ni isiganwa rizitabirwa n’amakipe atandukanye rikazitabirwa n’amakipe 16 atadukanye ya hano mu Rwanda, ni isiganwa rizakinwa mu byiciro bitatu bigizwe n’abakiri bato n’abakuru mu bagabo ndetse no mu kiciro cy’abagore.
Kibugabuga Race rizahagurukira kuri Canal Olympia rinyure iGahanga, i Nyamata, Ramiro, Kamabuye, Ruhuha risorezwe i Nyarugenge ku kigo cy’amashuri cya GS Kamabare.
Mu kiciro cy’abakiri bato b’abahungu bazakora intera ya km73 na M600, aba bazahagurikira Ninda.
Mu kiciro cy’abagabo bazasiganwa ku ntera ya KM 89 na M 100, aba bakazahagurikira kuri Canal Olympia mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ikiciro cy’abagore bo bazakora intera ya KM 65 b0 bagahagurukira kuri La Palisse Hotel i Nyamata, aba basiganwa bose bakazahaguruka ku isaha ya 10h z’igitondo.
Kugeza ubu muri uyu mwaka hamaze kuba amasiganwa abiri y’imbere mu gihugu yateguwe na FERWACY, irya mbere ryatwawe na Areruya Joseph i Kigali naho iriheruka ryasorejwe i Gicumbi ryatwawe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, ryatangaje ko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze nka Byiza Renus, Mugisha Moise na Mugisha Samuel bemerewe gukina iri siganwa igihe babisabiwe n’amakipe yabo.
Isiganwa ryiswe Kibugabuga bijyanye n’amateka kuko aha ari ahantu hazwi habereye intambara zikomeye ku ngoma ya Kigali IV Rwabugiri.