Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino y’igikombe cya Afurika ibura iminsi mike ngo itangire, ibihugu bitandukanye byatangiye umwihereo wo kwitegura iyi mikino, ni kubw’izo mpamvu ikipe y’igihugu ya Sénégal yagombaga kuza kwitegura i Kigali yamaze gusubika iyi gahunda.
Uyu mwanzuro wo kutaza kwitegurira i Kigali waturutse ku kuba abakinnyi bayo benshi bakina ku mugabane w’i Burayi bazagera mu mwiherero tariki ya 3 Mutarama 2021, icyo hakazaba habura iminsi 6 gusa ngo igikombe cya Afurika gitangire muri Cameroon.
Nyuma yo gusanga abakinnyi bazahagera batinze, iyi kipe y’igihugu yahise yanzura ko izakorera imyitozo iwayo muri Sénégal kugirango itazatinda kugera muri Cameroon.
Ku rundi ruhande iyi kipe y’igihugu yagombaga gukorera umwiherero i Kigali kimwe na Guine, iyi kipe yo ikomeje gahunda yo kwitegurira mu Rwanda ndetse kuri gahunda ikaba yamaze kugera inaha, iyi kipe ikazakina imikino ibiri ya Gicuti n’ikipe y’igihugu y’Amavubi tariki ya 2 n’iya 6 Mutarama 2022.
Sénégal ndetse na Guine ari kwitegura imikino izatangira tariki ya 9 Mutarama kugeza kuya 6 Gashyantare 2022, aha aya makipe akaba ari kubarizwa mu itsinda rya kabiri hamwe na Malawi ndetse na Zimbabwe.