Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika, Ibyo wamenya ku mikino ya 1/4
Kuri uyu wa gatandatu ndetse no kuri iki ku cyumweru nibwo imikino ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika gikomeje kubera mu gihugu cya Cameroon itangira gukinwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali.
Mu mikino itaganyijwe kuri uyu wa gatandatu, ikipe y’igihugu ya Gambia irakina n’ikipe y’igihugu ya Cameroon ikina iri imbere y’abafana bayo, uyu mukino ukaza gukurikirwa n’uhuza ikipe ya Burikina Faso irakina na Tunisia.
Ni mu gihe ku cyumweru, ikipe y’igihugu ya Marocc izakira ikipe ya Tunisa ku isaha ya saa kumi n’imwe naho nyuma y’uwo mukino ikipe ya Senegal izakire ikipe y’igihugu ya Equatorial Giunea.
Duhereye ku mukino ukinwa mbere y’indi yose, ikipe y’igihugu ya Gambia ni ubwa mbere yari yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika irahura n’ikipe ya Cameroon imaze gutwara igikombe cya Afurika incuro eshanu zose.
Ikipe ya Burikina Faso yo iri bukine na Tunisia iheruka kwitwara neza mu mikino ibiri iheruka ya 1/4 cy’irangiza yakinnye, ni mugihe ikipe y’igihugu ya Tunisia yo yatsinze umukino umwe mu mikino 7 ya kimwe cya kane yakinnye.
Ikipe ya Misiri yo izakina na Morocco kuri iki cyumweru niyo kipe yitabiriye iri rushanwa yatwaye ibikombe cya Afurika incuro nyinshi kuko kugeza ubu ifite ibikombe birindwi, naho kuri Marocc yo mu mikino ibiri y’igikombe cya Afurika iheruka ntabwo yigeze itsinda Misiri.
Umukino uzasoza iya kimwe cya Kane, uzahuza Senegal itari yatsindwa igitego na kimwe muri iri rushanwa izahura na Gambia yitabiriye iki gikombe ku ncuro yayo ya mbere ndetse ikaba yaranakoze amateka y’uko incuro yayo ya mbere yitabiriye yahise igera muri 1/4.