Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru, i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo guhemba ibigo bisaga 70 byagize uruhare mu gutanga serivisi zinoze nk’uko byagaragajwe n’amatora yakozwe hifashishijwe murandazi.
Ralex Logistics ni ikigo Nyarwanda gikora Imirimo y’ubwikorezi ku makamyo (container Load transport) no kunganira abacuruzi muri Gasutamo (customs clearing) bafite n’ububiko bwabyo, ibicuruzwa cyangwa imizigo byinjira mu buryo butandukanye bifashishije nk’inzira zo ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere (indege)
Ralex Logistics Ltd Yahatanaga n’ibindi bigo bitandatu birimo Fast CFS, GORILLA LOGISTICS,GULF FIRST SHIPPING, FREIGHT FOWARDERS,EAST AFRICAN CARGO ndetse na Asia Afica
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko hashyizwe imbaraga mu kuzamura urwego rwa serivise, kuko u Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa ku gipimo kiri hejuru ya 90%.
Abahawe ibihembo by’ishimwe kubera serivise bahaye abaturage ni 71, bari mu byiciro bitandukanye birimo amahoteri, ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zikenerwa mu z’ibanze.
Abahize abandi batorwaga n’abaturage binyuze ku rubuga rwa Murandasi rwa https://karisimbi.events/
Bamwe mu bahawe ibi bihembo barimo Bwana Rusagara Alexis bavuga ko bibatera imbaraga zo kunoza serivise baha ababagana, agashimira itsinda ry’abakozi bose ba Ralex logistics bakorana batiganda umunsi ku wundi.
Yagize ati ” Turashimira Karisimbi yagaragaje urugero rw’aho duhagaze mu rwego rwo gutanga serivise inoze kandi nziza, ni umwanya wo kwisuzuma no kureba ku bindi dukwiye kunoza kugirango turusheho kunoza umurimo wacu wo kwita ku bakiliya batugana”
Yongeyeho ko “Iki gihembo agikesha abakozi bakorana gikwiye kubanezeza ariko nanone ntibacogore kugirango n’ibindi bihembo bizaza muri aka kerere,ndetse no ku isi muri rusange bazabitwara bakarushaho gukorana umurava”.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, urw’iterambere RDB, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’abikorera.
Mugisha Emmanuel Umuyobozi wa Kampani itegura ibitaramo ndetse no gufasha iterambere ry’urubyiruko, yagize ati “Iki gikorwa gifasha kuzamura urwego rwa serivise no kugaragaza akamaro serivise ifitiye igihugu cy’u Rwanda”.
Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe igenamigambi, Munyurangabo Jonas mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo yagize ati “Urwego rwa serivise ruri mu byitaweho mu iterambere ry’igihugu rukwiye gushyiramo ingufu kugirango serivise zinoze zikomeze kuturanga nk’abanyarwanda”.
Muri rusange impuzandengo y’uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu gihugu hose iri ku ijanisha rya 74.1%, Urwego rw’umutekano ni rwo rwishimiwe kurusha izindi n’amanota 91.6%, naho ubuhinzi bukagira amanota 59.5%.
Intego ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cyo hejuru ya 90%, mu bitabiriye aya marushanwa basaga 300 hahembwe 71 bahize abandi.