Biragoye ko igihugu cyangwa ko umwenegihugu yirukanwa ku butaka bw’igihugu cye ariko iyo bibaye ngombwa birakorwa. Robert Mukoombozi umugande ushaka amaronko yiyita umunyarwanda yasubijwe mu gihugu cya Australia ku mugoroba w’ejo ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe
Robert Mukoombozi ni umugande ariko urwango afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda, ruturuka ku kuba muw’2008 yarirukanywe mu Rwanda, aho yiyitaga umunyamakuru, kandi ahubwo yari umukwizabinyoma. Ubu ni umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia ariko umutwe wose urwanya u Rwanda awubarizwamo, dore ko ubwo FLN yagabaga ibitero ari umwe mu bayishakira inkunga hirya no hino nu isi, harimo na Uganda, igihugu cye cy’amavuko.
Umukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni Lt Gen washyize aya makuru kuri Twitter yabanje kwihaniza Kayumba Nyamwasa gukoresha Uganda nk’indiri yo gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.
Yagize ati “Kayumba, ndagusabye gerageza kubaha Uganda. Dufitanye amahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza kubyubaha. Twaraye twohereje umuntu wawe.”
Hanyuma saa 10:00 yanditse ubundi butumwa ashyiraho amafoto y’umuntu atavuze izina ari gusohoka mu Kibuga cy’Indege i Kampala.
Yanditse ati “Ntabwo nkunda gukora ibi bintu, ariko niba birokora ubuzima bw’abasirikare banjye, nzakora icyo aricyo cyose. Ndashimira CMI, iyobowe na Gen Maj. Birungi ku gikorwa cyiza. Umwanzi w’u Rwanda na Uganda yafashwe yoherezwa aho yaturutse.”
Mu minsi ishize, nyuma y’ingendo yagiriye mu Rwanda, Muhoozi Kainerugaba yakomeje kwiyama Kayumba uyobora RNC n’ishami ry’ingabo rya P5 rikorerea mu bice bya Uganda ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bya Fizi na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
P5 igizwe n’amashyaka arimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI), RUD-Urunana NA Rwanda National Congress (RNC).
Ifitanye n’imikoranire n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abavuye mu Rwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko ikibazo kiri hagati yayo na Uganda Atari ifungwa ry’umupaka wa Gatuna nkuko byavugwaga ahubwo ko ari ikibazo cy’abahungabanya umutekano w’u Rwanda babarizwa muri icyo gihugu.