Mu gihe u Rwanda ndetse n’abatuye isi yose muri rusange, bibuka ku ncuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, basuye u rwibutso rwa Ntarama muri Bugesera.
Ni igikorwa cyabaye mu masaha y’amanywa, ababarizwa mu buyobozi ndetse n’abakozi b’iyi kipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro bunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashyinguye muri urwo Rwibutso.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi basobanuriwe uko abatutsi bari bahahungiye Ntarama bari muri kiliziya bizeye ko ubwo ari mu nzu y’Imana batari kugira icyo baba , ariko siko byaje kugenda kuko baje kwicwa urw’agashinyaguro.
Usibye kuba basobanuriwe amateka yaranze Ntarama, aba bazengurutse urwibutso, basoza bashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye i Ntarama n’abandi baguye mu Bugesera hafi ya Ntarama.
Uru rugendo rwo kwerekeza i Ntarama ku ikipe ya Rayon Sports, rwayobowe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele, hari kandi na Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Gikundiro.