• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko
Dr Karekezi Claire

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Ubwanditsi 08 Jun 2018 Mu Rwanda

Nyuma yo gusoza amasomo ye i Toronto muri Canada, Claire Karekezi ategerejwe mu Rwanda mu minsi iri imbere, aho ku myaka ye 35 azaba ari Umunyarwandakazi wa mbere uzaba ubaye inzobere mu kuvura indwara za cancer yo mu bwonko (neurochirurgy).

Urubuga Intothechic.com dukesha iyi nkuru ruravuga ko ari ubwa mbere u Rwanda ruzaba rugize umuganga w’umugore wazobereye mu kuvura cancer yo mu bwonko. Kuva hafi mu mwaka umwe ushize, iyi nzobere mu kubaga cancer yo mu bwonko iri gukurikirana amasomo mu baganga b’Ibitaro bya Toronto y’uburengerazuba kugirango asoze neza. NNgo kuva yatangira imyaka 12 y’amasomo ye, Claire karekezi yumvaga agomba gukorera mu gihugu cye.

Ni ikintu cyo gushima kuri uyu Munyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yabaye afite imyaka 10 y’amavuko.

Mu kiganiro yahaye The Toronto Star, Claire Karekezi yasobanuye indangagaciro z’Abanyarwanda muri iki gihe nk’uko bakomeje kuzitozwa n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.

Yagize ati: “Twakuze tuzi ko tudashobora kwiringira undi muntu usibye twe ubwacu.”

Claire Karekezi wavutse ari umwana wa nyuma mu muryango we yakomeje guhangana akomeza amashuri ye nubwo yari amaze kubura babbyara be ndetse nab a nyirasenge. Mu ntangiriro za 2000, nibwo yinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare.

Mu mwaka wa kane w’amasomo y’ubuvuzi rusange, Claire yabonye amahirwe yo kujya gukomereza amasomo ye mu mahanga binyuze muri gahunda y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Abanyeshuri mu by’ubuvuzi (Fédération Internationale des Étudiants en medicine). Mu 2007, yakomereje muri Kaminuza ya Linpoking muri Suede.

Muri icyo gihe, Claire ngo yibonaga nk’umu-radiologue, ariko nyuma biba ngombwa ko akomereza mu bijyanye no kuvura indwara zo mu bwonko. Aha ngo niho yahuriye n’uwo afata nk’icyitegererezo wamukundishije umwuga witwa Dr Jan Hillman.

Kubera gushaka kongera ubumenyi bwe, Claire yakomereje amahugurwa (stages) mu bijyanye no kuvura cancer yo mu bwonko I Londres, nyuma yerekeza muri Maroc. Mu 2013, Claire yahawe igihembo cya Women in Neurosurgery gitangwa na Dr Mark Bernstein, impuguke mu kuvura cancer zo mu bwonko mu Bitaro bya Toronto y’uburengerazuba. Aha ni naho yaboneye amahirwe yo kwiyandikisha ngo akomeze amasomo ye muri Canada.

Nyuma yo kurangiza stage, Claire yashoboraga guhitamo gukorera mu burengerazuba bw’isi no gukorera muri conditions nziza, ariko ngo yari kuba yirengagije icyo yiyemeje. Claire akaba ashaka gufasha mu kuvura Abanyarwanda abagabo bane basanzwe mu Rwanda, ari bo bonyine bazobereye mu kuvura cancer zo mu bwonko.

Mu kiganiro na none na ICI Radio Canada, Claire yagize ati: “Turi batanu ku bantu miliyoni 12.” Yongeyeho ko bakiri bakeya ugereranyije n’uko Abanyarwanda babakeneye, akomeza agira ati: “Ariko niteguye gufasha bagenzi banjye mu gutera imbere (…) ni ingenzi cyane kugaruka kuri njye kuko ntekereza ko nabonye amasomo meza….ndashaka kubyutsa abantu, kubigisha, ahari gufasha mu gukiza bamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi bwa cancer yo mu bwonko mu gihugu cyanjye.”

Yasobanuye kandi icyamuteye imbaraga zo gukomeza guhatana na cyane ko u Rwanda ruzwiho kuba rwarahaye abagore amahirwe nk’ay’abagabo haba muri politiki no mu zindi nzego z’igihugu.

Ati: “Nakurikiye muri uwo mwuka aho basunika umugore ngo agree kure kandi agree ku nzozi ze. Mbona ibi bitera imbaraga.”

Claire Karekezi ugiye kugaruka mu Rwanda nk’umugore wa mbere igihugu kigize uzobereye kuvura cancer zo mu bwonko, arateganya kugaruka mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Nyakanga aho ngo ashishikajwe no kuzana umusanzu we mu gukomeza kubaka igihugu cyamubyaye.

2018-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Akurikiranweho kwica umupasitoro akamurya, akanamugaburira abandi

Akurikiranweho kwica umupasitoro akamurya, akanamugaburira abandi

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Ubwanditsi 22 Jul 2017
Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Ubwanditsi 26 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye
POLITIKI

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Ubwanditsi 21 Oct 2018
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Ubwanditsi 07 Jan 2019
Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994
Amakuru

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Ubwanditsi 03 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru