• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Editorial 27 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ingabire Victore Umuhoza alias IVU, akomeje gushotorana, asebya Igihugu, mu binyoma aremekanya agamije kwangiza isura y’u Rwanda n’ Abayobozi barwo bakuru. Yigize igihangange gisumba amategeko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatanu ushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye Anne SOY wa BBC, kimwe mu bitangazamakuru byagize IVU igihangange gisumba amategeko, ko IVU yidegembya kandi yagombye kuba ari muri gereza.

Kuba IVU yarahawe imbabazi agasohoka muri gereza yari agisigaranye imyaka 7 y’igifungo, byagombye kuba byaramwigishije guca bugufi, akirinda ubugambanyi n’ibindi byaha byari byatumye afungwa. Nyamara we siko abibona, ahubwo byatumye yibwira ko afite imbaraga ziruta z’ubuyobozi.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo SABC yo muri Afrika y’Epfo, IVU yaratinyutse yemeza ko yimwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Nyamara yariye iminwa ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko kuba IVU atarabujijwe kuganira na SABC n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ubwabyo byerekana ko afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo atekereza.

Muri icyo kiganiro IVU yongeye gushinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu, ngo kuko hari abayoboke be bafunze. Aha yiyibagije ko, uretse ko n’ ishyaka rye ritaremerwa n’amategeko ku buryo ryakora ibikorwa bya politiliki, n’abo yita abayoboke be badafite ubudahangarwa bwihariye, bwatuma badakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.

Ni abaturage barebwa n’ubutabera nk’abandi bose. Ikindi, muri gereza z’uRwanda ntiharimo abayoboke ba Ingabire Victoire gusa, harimo n’abandi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye.

Umunyamakuru yamubajije niba isi yose yibeshya iyo ishima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu nzego zose muri iyi myaka 28 ishize, maze IVU abuze icyo avuga agira ati: ”Iterambere nanjye nemera ko rihari, ariko nta demokarasi dufite”. Aha rero wakwibaza uko asobanura ukuntu igihugu cyatera imbere abaturage batabigizemo uruhare, niba twemera ko demokarasi n’imiyoborere myiza ari uguha abaturage ijambo n’uruhare mu bibakorerwa.

Ku kibazo cyo kumenya niba kuba Perezida Kagame atorwa ku majwi asaga 99% atari ikimenyetso cyerekana ko Abanyarwanda bishimiye uko abayoboye, IVU yarahuzaguritse, maze mu cyongereza gikocamamye ati iyo niyamamaza nari kumutsinda. Iyi mvugo abasesenguzi bayibonyemo gusuzugura Abanyarwanda, niba yumva ko bagirira icyizere umuntu nka IVU wabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside, ukorana n’imitwe nka FDLR-FDU/Inkingi ishaka kubasubiza mu mwiryane n’intambara.

Uyu Ingabire Victoire iyo yiriza ngo yararenganye ubwo yafungwaga, yiyibagiza ko byinshi mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n’ibihugu bimushuka ko bimushyigikiye.

Abo avuga ko bamurenganyije se ko aribo yatakambiye bakamurekura atarangije igihano, yaba yarasabye imbabazi z’ibyaha atakoze? Ko adasiba kubakora mu jisho se, umunsi Abanyarwanda basabye ko asubizwa muri gereza, icyifuzo cyabo kigahabwa agaciro, noneho azavuga ko Abanyarwanda bose bamurenganyije?
Burya umutima utazirikana ineza ujyana nyirawo mu kuzimu.

Ingabire Victoire yagombye kwibuka ko yababariwe, akareka kwifatira ku gahanga abamugiriye impuhwe, akitandukanya n’icyamusubiza i Mageragere. Gusa abakurambere baciye umugani ngo “umutima muhanano ntiwuzura igituza”.

2022-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Editorial 01 Jul 2017
Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Editorial 28 Feb 2024
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen  Jack Nziza

RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen Jack Nziza

Editorial 12 May 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru