• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Gasogi United yasezeye k’umunya Liberia Herron Berian wayikiniraga, mu kumuha icyubahiro nimero 5 yambaraga izabikwa imyaka itatu

Gasogi United yasezeye k’umunya Liberia Herron Berian wayikiniraga, mu kumuha icyubahiro nimero 5 yambaraga izabikwa imyaka itatu

Editorial 07 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Gaosogi United bwasezeye k’umukinnyi wayo wo hagati Herron Berian Scarla wari umaze gusoza amasezerano y’imyaka itatu bari bamaranye.

Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’ikipe, abakinnyi bari basanzwe bakinana, bakaba bamusezeyeho nyuma y’igihe cy’imyaka itatu yari amaze akinira iyi kipe, ni ukuvuga ko uyu mukinnyi yari yarageze muri Gasogi United mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Herron Berian Scarla ukomoka muri Liberia yageze muri Gasogi United avuye mu ikipe ya Kiyovu SC, akigera muri Gasogi United yahise ahabwa nimero 5 akaba ariyo yambaraga kuva ayigezemo.

Mu rwego rwo ku muha icyubahiro ndetse no gushima akazi yakoreye iyi kipe, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro w’uko iyi nimero yari asanzwe yamabara igiye kubikwa mu gihe cy’imyaka itatu ntawundi mukinnyi ni umwe izahabwa.

Herron akigera muri Gasogi United yafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa 9 n’amanota 29 mu mikino 23 yari imaze gukina dore ko itari yarangiye kubera Koronavirusi, mu mwaka wakurikiyeho yasoje ku mwanya 2 mu makipe 8 yashoboraga kuba yamanuka.

Mu mwaka wa nyuma w’uyu munya Liberia, Herron Berian Scarla yafashije iyi kipe gusoreza ku mwanya wa 11 n’amanota 34.


Nubwo iyi kipe yatandukanye na Herron, binyuze kuri Twitter batangaje ko batazakomezanya na Nsengiyumva Mustafa wamaze kwerekeza muri Bugesera FC ndetse n’umunyezamu Mfashingabo Didier nawe yamaze gutandukana na Gasogi United.

2022-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Editorial 10 Mar 2016
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Editorial 06 Sep 2023
Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Editorial 07 Sep 2019
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Editorial 14 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo
Mu Mahanga

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Editorial 25 Jan 2017
Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Editorial 24 Jun 2016
Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”
POLITIKI

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Editorial 27 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru