• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Ubwanditsi 16 Sep 2022 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ntwali John Williams kimwe n’abandi barwanya Leta y’U Rwanda, bihisha inyuma ya politiki, ubuvugizi ndetse n’uburenganzira bwa muntu kugirango batambutse ibitekerezo byabo bwite. Ni kimwe na baba Jenosideri bahungiye mu bihugu by’iburayi bigize abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Gahunda yose ya Leta bayuriraho yaba iterambere rikorerwa abaturage cyangwa imishinga ikomeye ya Leta. Hashize igihe barigize abavugizi b’abaturage ba Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe babashuka ngo bange kwemera gahunda yo kubimura bagatuzwa ahantu heza mu Busanza.

Twese turabizi ko abaturage benshi ba Kangondo na Kibiraro ubuzima babagamo bwari buteye inkeke cyane cyane mu gihe cy’imvura. Abenshi kuko bari mu gishanga batabaga ingunguru mu gishanga ikaba umusarani ubundi imvura yagwa imyanda igatemba.

Ntwali John William aherutse gukora ikiganiro atabariza abo baturage, akavugana nabo aba yashutse bakavuga ibyo ashaka. Nyuma yo kubona izo nkuru yifashishije amafoto y’abasirikari ba RDF na polisi y’igihugu berekeza mu butumwa bw’akazi muri Mozambique ashaka kwerekana ko bari Kangondo, ubundi agataka nkaho abaturage ba Kangondo bari gukorerwa iyicarubozo.

Abamaze kwimurwa batangaje kera ko hari abantu babajyaga mu matwi bakababwira kunangira. Ntwali John Williams si ubwambere yitambika gahunda za Leta yihishe inyuma y’itangazamakuru. Ariko se uyu Ntwali John William ninde? Reka tugaruke kuri ya nkuru twabagejejeho ubushize akavuga ko azajyana Rushyashya mu butabera. Rushyashya yamuvuze uko ari.

Ntwali John William ni muntu ki?

Ntwali William avuga ko aharanira uburenganzira bwa Muntu, akaba n’umunyamakuru ku rwego rw’Umwanditsi mukuru nk’uko abyivugira. Nyamara akazi ke ni mpemuke ndamuke akwirakwiza ibihuha. Byatangiye bite? Ntwali yashatse gushakira amaronko mu bihugu by’iburayi ariko agendeye ku itike yo kuba umunyamakuru wahunze urwego rwa Leta noneho akabona uruvugiro kuko muri kamere ye guceceka ntibyamushobokera.

Nyuma yo kubura amaronko i burayi, Ntwali yakomeje guharabika Leta akora n’ibyaha byinshi kugirango agere ku mugambi we wo kwerekeza mu Bufaransa yitwa ko ahunze. Yakomeje gukwirakwiza ibihuha aho raporo za Human Rights Watch (HRW) akorera zimuvugiye yumva abaye igitangaza.

Kuvugwa na  HRW cyangwa Reporters without Borders, ntabwo bigaburira Ntwali nubwo yirirwa muri ambasade avuga ko nta kazi ashobora kubona, agomba gushaka ikimutunga. Yigize umuvugizi w’abanyapolitiki aho ubu ahembwa na Diane Rwigara n’abandi ngo amuvugire. Waba ushaka guharabika umuntu cyangwa urwego? Ishyura Ntwali John William uzabigeraho.

Ntwali nta nzira atanyuze ngo yangize isura y’igihugu; yagiye ubwe yihisha yarangiza akavuga ko yashimuswe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kugirango za Ambasade yirirwamo cyangwa imiryango itandukanye bumve ko Leta imuhohotera hanyuma bamufashe kugera ku nzozi ze.

Ntwali abikora ashaka ko amenyekana. Ariko kamere ye kubeshya n’ubutiriganyi ni karande. Yabeshye umwana utarageza imyaka y’ubukure wari ufite imyaka 17, ko azamushakira akazi igihe yasubiye iwabo muri Camerouni kuko amavugisha bwa mbere yamuvugishaga nk’umunyamahanga uvuka muri Camerouni. Umwana tudashatse kuvuga amazina ye, yagiye yitabira ubutumire bwa Ntwali kugeza igihe amujyanye muri Lodge imwe iherereye I Remera, umwana yamenya ubutekamutwe bwe akabibwira inzego za Leta.

Ibi mbivugiye kugaragaza ko Ntwali atari Umunyamakuru cyangwa ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu nkuko abyivugira, ahubwo n’umuntu utunzwe no guharabikana kuko biba muri kamere ye, abeshya aharabika isura y’igihugu ndetse no mu buzima bwite busanzwe nkuko yabeshye uwo mwana.

2022-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Twagiramungu ashobora gutabwa muri yombi mu Bubiligi

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Ubwanditsi 23 May 2023
Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Imbere y’Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw’Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk’Umukuru wuwo Mutwe

Ubwanditsi 14 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo
HIRYA NO HINO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Ubwanditsi 18 Jul 2019
Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana
ITOHOZA

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Ubwanditsi 27 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru