• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nta gihugu kigira akaga nk’ikiyoborwa n’abategetsi batazirikana ko”akahise gategura akazoza(umugani w’ikirundi), ngo bibuke ko amagambo n’ibikorwa byabo bizabashora mu rubanza n’amateka. Nguko uko iyo Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA) aza kwibaza, akisubiza mbere yo gutsindwa na kamere, byari kumufasha kwigengesera mu mvugo no mu ngiro, ntiyiteranye n’ejo hazaza.

Iyo aza kwiha umwitozo woroshye, akibaza tumwe muri utu tubazo, byari gutuma atekereza kabiri, ntabe “bavugirije”.

1. Igihe kajugujugu y’u Rwanda yajyaga kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura, rwari urwango Perezida Kagame yari afitiye Abarundi, cyangwa umwanzi yari CNDD-FDD yatwitse iryo soko nkana, igamije gutikiza imitungo y’Abatutsi n’abandi batari abayoboke bayo, nk’uko amaperereza mpuzamahanga yigenga yaje kubigaragaza?

2. Ubwo Perezida Kagame n’abayobozi bakuru hafi ya bose mu Rwanda bitabiraga imikino inyuranye yabereye i Bujumbura nyuma gato y’aho CNDD-FDD igiriye ku ngoma, burya rwari urwango, cyangwa yari agamije gushimangira umubano mwiza hagati y’abaturanyi, no gufasha uBurundi kwereka amahanga ko nabwo bufite icyerekezo cy’ ubutegetsi buhamye?(Nubwo kwari ukwibeshya).

3. Igihe u Rwanda rwashyigikiraga ko u Burundi buba kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ndetse RUKANABWISHYURIRA IMISANZU, Jenerali NEVA yabibonyemo urwango rwa Perezida Kagame, cyangwa kwari ukubukura mu bwigunge, nabwo bugasusiruka mu ruhando rw’amahanga? Kwibagirwa cyangwa kwirengagiza ineza wagiriwe, ugeze ahakomeye, nta bupfura bubirimo, ariko nta n’igitangaje, burya ngo “ugirirwa ineza n’uwo yigiriye aba agra Imana”.

4. Ese ubwo ingabo z’u Rwanda zatabaraga abasoda b’u Burundi bari muri Santarafrika bamaze guterwa n’inyeshyamba, ndetse zimaze kubicamo 3, Jenerali NEVA abibonamo ubuhemu? Uwatekereza giswa yakwicuza ubwo butwari, ariko nta musirikari wa RDF warangwa n’ubugwari bwo gutererana abari mu kaga

5. Ese, ubwo muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirizaga uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA rwari rwafatiye ku butaka bwarwo, Jenerali NEVA na CNDD-FDD ye, babibonyemo urwango cyangwa ubugwari? Kongo yabaye indiri y’abamutera ntacyo NEVA ayishinja, ahubwo niyo”somambike”.

6. Ko hari Abarundi, barimo n’ibikomerezwa mu butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Burundi hakaba interahamwe, ibigarasha, abajenosideri ba FDLR, za FLN n’abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n’uBurundi, Jenerali NEVA yari yumva na rimwe Perezida Kagame amwita umugambanyi, ko ahubwo uRwanda rurinda imbibi zarwo, rugahora rwiteguye ko uzarenga wa murongo utukura azabera abandi akarorero?

Perezida Ndayishimiye rero, irinde guhotorana, ahubwo wubake dipolomasi ihamye, na politiki ikemura ibizazo uhereye mu mizi, aho gushaka uwo ubyegekaho.

Kubahana nibyo bizagufasha guhangana n’ingorane udacishijwemo, ngo buri wese abone ko ukiri inyigaguhuma aho rwahinanye.

Irinde guhubuka mu mvugo no mu bikorwa, dore watangiye kunyuranyaa mu mashyi no mu mudiho. Jya wibuka ko amagambo yawe y’uyu munsi, ariyo azakubera urubanza ejo n’ejobundi.

Reka kugendera kuri politiki ya hutu-pawa. N’abo uyigana ntiyabaguye neza, dore isi bayimarishije ibirenge bahunga, nka Gahini amaze kwica Abeli. Ubwinshi bw’ibitekerezo byiza, byuzuzanya kandi bidashingiye ku bwoko, nibyo byatumye abandi batera imbere.

Reka politiki ya cyana , ya munyangire. Wikwiyahura mu myumvire ipfuye ya Tshisekedi, wirengagije ko “wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

2024-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwami Kigeli yashimiye Rushyashya kumukiza amabandi

Umwami Kigeli yashimiye Rushyashya kumukiza amabandi

Ubwanditsi 03 Sep 2016
Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi

Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Ubwanditsi 01 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza
Mu Mahanga

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Uganda : Cyubahiro mu kasho kubera Salim Saleh
ITOHOZA

Uganda : Cyubahiro mu kasho kubera Salim Saleh

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga
POLITIKI

Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga

Ubwanditsi 05 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru