Iyo usesenguye imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kongo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu, usanga bwemera imyanzuro y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba bya nyirarureshwa, ndetse bamwe mu bavuga rikijyana muri Kongo ntibatinye kuvuga ko ingabo z’uwo muryango ziri muri kongo ari « abagambanyi bashyigikiye umutwe wa M23 ».
Ibi na Perezida Tshisekedi ubwe abishinja izo ngabo, ku mugagaragaro. Mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afrika iherutse kubera Addis-Abeba muri Ethiopia nayo yashyigikiye ko umubare w’ ingabo z’uwo muryango zateganyijwe kugarura amahoro muri Kongo wakoherezwa uko wakabaye (kugeza ubu Kenya niyo yonyine yamaze kohereza ingabo zose), abaturage ba Kongo bakomeje kwigaragambya basaba ko n’izamaze kuhagera zahambira utwangushye zikabavira mu gihugu.
Iyi myigaragambyo kandi inashyigikiwe na Leta ndetse na sosiyete sivile, bashishikariza abo baturage kwiroha mu mihanda bamagana ingabo z’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba.Iyi myitwarire igayitse iraza ikurikira ubutumwa bucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu magambo ya bamwe mu banyapolitiki ba Kongo, nka Martin Fayulu na Denis Mukwege, basaba ko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zava muri Kongo, zigasimburwa n’iza « SADC », Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afrika.Icya mbere, aka ni agasuzuguro Kongo ikomeje kugaragariza Abakuru b’Ibihugu by’ Afrika y’Uburasirazuba bagaragaza ubushake bwinshi bwo gufasha Kongo kuva mu bibazo by’umutekano imazemo imyaka n’imyaniko.
Umwete abo Baperezida berekana, kuri mugenzi wabo wa Kongo ntacyo uvuze. Ni mu gihe nyamara ubu isi yose yafashe ingamba zo gushakira ibisubizo mu karere ibibazo birimo, abo hanze yako bakaza bunganira. Ibibazo bikururwa n’umutekano muke muri Kongo, nk’impunzi zinyanyagiye mu bihugu byo muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, bigira ingaruka kuri ibyo bihugu byose, ari nayo mpamvu bishaka uko byatanga umusanzu mu kubikemura.
Kujya gushakira amaboko muri SADC, ugatera umugongo abo musangiye umutwaro, ni ubushishozi buke muri politiki.Icya kabiri, n’iyo SADC Kongo ihanze amaso, nayo ubwayo ntirashobora gukemura ibibazo byo mu bihugu-binyamuryango.
Urugero ni Mozambike, kimwe mu bamunyamuryango 16 ba SADC, yamaze imyaka yarabaye indiri y’ibyihehe, kugeza ubwo nko mu ntara ya Cabo Delgado, Leta itari ikihakandagiza ikirenge. Byasabye ubutabazi n’ubwitange bw’abasirikari n’abapolisi b’uRwanda, rutanafite aho ruhuruye na SADC, none mu gihe kitaragera no ku mwaka, abaturage basubiye mu byabo, baratekanye mu ntara ya Cabo Delgado. Iyo SADC yari irihe ubwo abaturage ba Mozambike bicwaga, abagore bagasambanywa ku ngufu, abatabarika bakava mu byabo ?
Igihugu cy’Afrika y’Epfo nacyo ni umunyamuryango wa SADC. Ni kimwe mu birangwamo ibibazo by’ingutu, bishingiye ku miyoborere mibi, ruswa, ubwicanyi, ivangura, n’ibindi bisa neza n’ibyamunze Kongo. Uruka se yafata uhitwa ? Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo ubu niwe uyobora akanama k’amahoro n’umutekano mu Muryango w’Afrika Yunze Ubumwe. Perezida Tshisekedi aherutse kujya kumuregera u Rwanda ngo nirwo ruhungabanya umutekano wa Kongo. Mu nama y’i Addis-Abeba Ramaphosa yashatse kugwa mu mutego w’amarangamutima, nubwo ibyo we na Tshisekedi bari bagambanye ngo basabire uRwanda ibihano, bitabahiriye.Mozambike yayogojwe n’intambara, kandi ari umunyamuryango wa SADC kimwe n’Afrika y’Epfo, Perezida Ramaphosa arayitererana.
U Rwanda rumaze gutabara, nabwo SADC itabishaka, Afrika y’Epfo yakozwe n’ikimwaro, maze Ramaphosa n’abandi bo muri SADC bahoreza ingabo muri Mozambike, ariko bisa nko kwifotoza, kuko nta n’icyo abasirikari b’ibyo bihugu bafashije kigaragara. Ibyo Ramaphosa atahaye igihugu cye se, nta gihe Mozambike, azagiha Kongo ?
Muri make rero, na mbere yo gupfunda imitwe ahashoboka n’ahadashoboka, ubutegetsi bwa Tsisekedi nibwumve ko mbere na mbere igisubizo kiri mu biganza by’Abanyekongo ubwabo. Nibareke kumva ko hari abazaza kubamenera amaraso, kubera ingorane bashobora kubonera umuti ubwabo.
Ikindi nibuhe agaciro inama bugirwa n’abaturanyi bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, bumva kandi bazi neza umuzi w’ikibazo, aho kumarisha isi ibirenge ashakira umuti no kubatawufite.