• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Ubwanditsi 24 Oct 2017 ITOHOZA

Kuri ubu u Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo i Paris nyuma y’uko ubutabera bw’iki gihugu buhamagaje Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, ngo azajye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

U Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’iturufu nshya yo guhishira uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abacamanza b’Abafaransa bakoze iperereza rya mbere bemeje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye iriya ndege ya Habyarimana ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze.

Kuri uyu wa Kabiri, Jeune Afrique yanditse ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yahamagajwe i Kigali by’igihe gito.

Ni nyuma y’ubuhamya ubutabera bw’u Bufaransa buherutse guhabwa n’abarimo abirukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko kubera amakosa atandukanye bakoze mu Rwanda, bagahitamo guhunga igihugu ndetse n’ubu bakaba badahisha ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo buhamya bwahawe umugisha kugera n’aho ubutabera bwanzuye ko mu Ukuboza uyu mwaka Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, azatumizwa ngo ahangane amaso ku maso n’abo ngabo yiregura ku byo bamushinje.

Gusa amakuru aturuka mu bakorana n’inzego zo hejuru mu butegetsi bw’igihugu, yemeza ko bidashoboka ko Gen Kabarebe, yitaba ‘hamagara’ y’ubutabera bw’u Bufaransa ngo yisobanure ku birego by’ibinyoma bidashingiye ku butabera ahubwo byuzuye politiki.

Iki kinyamakuru cyakomeje gutangaza ko hari amakuru ko guhamagaza uyu mu ambasaderi ari ikimenyetso ntakuka ko umubano w’ibihugu byombi waba uri kugana ku musozo.

Jeune Afrique yatangaje ko Ambasaderi w’u Rwanda i Paris, Jacques Kabale, yahamagajwe

Ambasaderi w’u Rwanda ahagamajwe nyuma y’uko kuva mu 2015 u Bufaransa nta ambasaderi bugira i Kigali nyuma y’aho uwari uhari Michel Flesch agiriye mu kiruhuko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, aherutse gutangaza ko abacamanza b’Abafaransa bakomeza gushinja abayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bagamije guhoza ibirego ku Rwanda ngo himwe amaso uruhare icyo gihugu cyagize mu bihe byabanjirije Jenoside n’igihe yakorwaga.

Yavuze ko ari ukuboko guhishe, gufite inyungu mu kuba ibi bintu byabaho ubuziraherezo, hagamijwe gushyira kuri FPR ibirego bidafite ishingiro mu gihe kirekire gishoboka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”

Mushikiwabo yanavuze ko mu bigaragara hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2019
Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Abandi banyarwanda bafatiwe muri Uganda bajyanywe  mu mitwe y’iterabwoba irimo na RNC

Abandi banyarwanda bafatiwe muri Uganda bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba irimo na RNC

Ubwanditsi 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo
Mu Rwanda

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir
POLITIKI

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017
Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’
UBUKERARUGENDO

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ubwanditsi 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru