• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 14 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye ikipe ya Kiyovu SC ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mukino yombi.

APR FC Ibigezeho nyuma yaho mu mukino wa kimwe cya kabiri wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium ihakuye intsinzi ibagejeje ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 10 w’umukino nibwo rutahizamu, Riyad Nordien yafunguye amazamu ya APR FC, niba ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza Kiyovu na APR FC bari banganyije kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya APR FC yasabwaga byibuze gutsinda ibitego ibitego 2 ngo ibashe gukomeza ku mukino wa nyuma, yabigezeho ubwo hafi ku munota wa 44 w’umukino ubwo Ishimwe Christian yatsinze igitego bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari 1-1.

Hashize iminota 10 amakipe yombi avuye ku ruhuka nibwo APR FC yabonye ikindi gitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Nshuti Innocent bityo ikipe y’ingabo z‘igihugu yisanga ku mukino wa Nyuma Aho igomba kuzahura na Rayon Sports.

Umukino wo kuri iki cyumwr warangiye ikipe ya Kiyovu SC yari yawakiriye itsinzwe ibitego 2-1 bityo isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro aho ihasanze Rayon Sports yo yaraye igeze kuri uyu mwanya imaze gusezerera ikipe ya Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba tariki ya 3 Kamena 2023 ukazabera kuri Sitade y’Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

2023-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2016
Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Ubwanditsi 29 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame  yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘
Mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jul 2017
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga
SHOWBIZ

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru