Nk’uko yivugiye ku mugaragaro ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda , amakuru dufitiye gihamya aravuga ko Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi yatangiye gukorana cyane n’abiyita”opozisiyo nyarwanda”, abasaba kuvugurura imikorere, bakarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashyizemo imbaraga kurusha uko babikoraga kugeza ubu.
Ayo makuru arahamya ko kuwa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 17 Gicurasi 2023, ikigarasha Eugène Richard Gasana yabonaniye na Perezida Tshisekedi i Kinshasa, amusaba guhuza ibikorwa by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bose, ndetse amwemerera inkunga y’amafaranga kugirango umugambi wo” kubuza u Rwanda amahwemo”ugerweho.
Uyu Eugène Gasana akigera muri Amarika akubutse mu bugambanyi, yahise atumiza inama y’ibindi bigarasha, maze tariki 20 Gicurasi 2023 bahurira mu nama i Washington aho muri Amarika. Ibi biranagaragazwa n’ifoto bafashe nyuma y’inama, ndetse n’inyandiko-mvugo twashoboye kubonera kopi, yashyizweho umukono n’indindagire Charles Kambanda, uvuga ko ari umujyanama n’umunyamategeko w’ihuriro ry’izo ngoroji.
Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye Rushyashya ko ibigarasha byishimiye umufatanyabikorwa mushya, Tshisekedi, biniyemeza gukorana umurava, kureka amacakubiri yabaranze, ndetse no gushishikariza ibindi bigarasha n’abajenosideri kwifatanya muri iyi gahunda nshya yo “guhiririka FPR na Perezida Kagame” ku butegetsi.
Inyandiko-mvugo y’inama yirinze kuvuga iby’ inkunga ya Perezida Tshisekedi, ariko mu kujijisha abatazi imigambi yabo, ihishura ko indi nama bazayikorera “ku mugabane w’Afrika”, tariki 20 Nyakanga uyu mwaka. Rushyashya yamenye neza ko aho ku mugabane w’Afrika bavuga ari i Kinshasa muri Kongo.
Abitabiriye iyo nama uko ari 14, ubwabo ni umuti w’amenyo, ku buryo uretse no gusaza mu bitekerezo, n’iyo ubareba ku mubiri ubona ko batazi aho isi yabasize. Ubwoba n’ikimwaro ku maso, utwambaro two hambere, mbese ntibyakugora kubona ko bari mu ikinamico. Muri abo banyarwenya, twavuga Charles Kambanda, Porofeseri wirirwa avuga ubusa ku maradiyo na youtube, igikuri mu gihagararo no muri politiki Mukuzi Rubens wahoze kuri Radio10 ku izina rya Mr Been, Thabita Gwiza wigwijeho uburondogozi kuva musaza we Ben Rutabana yakwicwa ku kagambane na Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimiye wavuye muri RNC agashinga ingirwashyaka ARC-Urunana, Gervais Condo usaziye mu buzererezi, Emmanuel Nsenga, Céléstin Nsengiyumva, Denis Serugendo, n’izindi ndindagire zikirigita zigaseka.
Mu minsi ishize kandi twabagejejeho ivuka ry’ikiswe”Rwanda for All”, kibeshya ngo kiravugira impunzi z’Abanyarwanda, kandi mu by’ukuri bizwi neza ko ari igisabisho, gishinzwe gukusanya imisanzu y’ibi birarasha, ngo yo kunganira imfashanyo ya Tshisekedi. Uyu ni undi muvuno abana b’ijanja bavumbuye wo kwirira amafaranga, dore ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.
Uretse ibi bigarasha by’abasivili, Perezida Tshisekedi yanasabye ko imitwe irwanya u Rwanda yavugururwa ikareka gukora nk’amatsinda y’ingegera, akayiha amafaranga, ibikoresho ndetse n’aho bakorera imyitozo. Ubutumwa Eugène Gasana yashyiriye Col Ntirikina wo mu ngabo za Habyarimana, Faustin Murego uhora mu ngendo hagati ya Buruseli na Kinshasa, Gakwerere wo muri FDLR, Col. BEM Emmanuel Habyarimana ubu utunzwe n’ibisabano mu Busuwisi, n’abandi biyita abasirikari, ni ugukusanya abo mu mitwe ya FDLR-FOCA, RUD-urunana na FLN,ndetse bagashaka abandi barwanyi muri za Kongo-Brazzaville, Zambia, Malawi, Mozambike n’ahandi.
Mu mpungenge izi ngirwa-ngabo zagaragaje mu nama zakoranye zikimara kwakira ubutubwa bwa Tshisekedi bunyuze muri Eugène Gasana, ni uko biyemerera ko izabukuru zibugarije , abandi bakaba barwaye indwara zidakira, ku buryo kuyobora urugamba babyibuka mu mateka. Tshisekedi arabemerera byose, ariko akabasaba gufata nibura agace k’uRwanda, ibintu nabo bazi ko ari inzozi, kuko imyaka ibaye hafi 30 babigerageza ariko ntibamenye inkuba ibakubise.
Indashima Eugène Richard Gasana, abo baziranye mu buto bakunze kwita”Kinyoteri”, yabaye mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kuruhagararira mu Muryango w’Abibumbye. Aho atahuriweho imikorere ihabanye n’icyerekezo cy’uRwanda, agashyirwa ku ruhande ngo adakomeza kuvangira abandi, yahisemo inzira y’ubuyobe, imuganisha muri”gehonomu”.
Ubwo umutwe w’iterabwoba, RNC wa Kayumba Nyamwasa wari ukivuna umuheha ukongezwa undi muri Uganda, uyu Gasana Eugène yagaragaye mu bikorwa by’abo bagizi ba nabi i Kampala, ndetse anakirwana”by’impanuka” na Perezida Museveni. Ubugambanyi buherekejwe n’ubuswa ntacyo byamugejejeho we na bagenzi be, bitewe ahanini no guhemukira uwagukamiye. Eugène Gasana n’izindi nzererezi, babonye ko muri Uganda ibintu bisa n’ibyahinduye isura, none bahisemo gukorana na Tshisekedi nawe uri mu manegeka. Imitekerereze y’ibigarasha iracuramye kweli! Biratangaje kuba Gasana atabona ko kubonana na Tshisekedi ntacyo byamugezaho, kimwe n’uko kubonana na Museveni ntacyo byamufashije. Ubugome bwabo bwabo bubahuma amaso, ntibutume biga amasomo.
Ubushyamirane n’amacakubiri bishingiye ahanini kunanirwa kugabana ibisabano n’ibisahurano, no kutagira umurongo wa politiki ufatika, ni bimwe mu byaranze abiyita ”abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”.
Byabaviriyemo gusigarana imitwe ya politiki ya baringa, mu by’ukuri ibafasha gusa kurenza umunsi mu buzima bugoye bwo mu buhungiro. Ngabo rero abashingiye amizero kuri Tshisekedi nawe wugarijwe n’ibibazo adashobora kubonera ibisubizo, birimo ubutegetsi buriho ku izina, intambara hirya no hino mu gihugu, ariko by’umwihariko mu burasirazuba bwa Kongo, no kuba nawe ubwe atazi aho ahagaze, kuko atizeye gutorwa mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Rushyashya iracyakurikiranira hafi iby’uyu mugambi, umunsi ku wundi, isaha ku yindi, kandi turabizeza gukomeza kubagezaho amakuru dufitiye ibimenyetso.