Imyaka 30 irihiritse, ubutegetsi bwa Kinshasa bucumbikiye abajenosideri bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda.
Uko ubutegetsi bwagiye busimburana, nta Muperezida wa Congo wigeze agaragaza ubushake bwo kwitandukanya n’uwo muvumo, ngo yirukane abo bicanyi bave ku butaka bw’igihugu cye, bagezwe imbere y’ubutabera baryozwe amaraso y’inzirakarengane ajejeta ku biganza byabo.
Uhereye kuri Mobutu woherereje Juvénal Habyarimana abasirikare bamufasha guhangana n’Inkotanyi, yugururiye amarembo ingabo za Habyarimana zikimara gukubitwa iz’akabwana.
Mobutu yabegereje hafi y’umupaka w’u Rwanda ngo bisuganye bagaruke gusoza umugambi wabo wo kumara Abatutsi mu Rwanda, ariko ntibwakeye kabiri batarabona ko bibeshye. Inkotanyi zabasanzeyo zibatatanya nk’ifu ihushywe n’umuyaga.
Laurent Kabila wageze ku butegetsi mu 1997, akaza kwicwa muri Mutarama 2001, n’abamurindaga barimo izo nterahamwe, nawe yarinze apfa muri Mutarama 2001 ataratera intambwe ifatika iganisha ku kwitandukanya n’izo nkozi z’ibibi zari zimaze kwiyita FDLR. Umuhungu we Joseph Kabila wamusimbuye, yarinze avaho muri Mutarama 2019 nta ntambwe itewe.
Mu bihe bitandukanye FDLR yafashije ingabo za Congo guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro, na Congo ikitura FDLR kuyiha ibikoresho no kuyifasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Gusa Perezida Félix Tshisekedi we yaje atari gatumwa gusa ahubwo yibwira ko ari simusiga, bigeze n’aho yeruye ku karubanda avuga ko ashaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko Tshisekedi aha intwaro FDLR akanayifashisha mu rugamba ahanganyemo na M23. Ntibigarukira aho, kuko mu mwaka w’2022 ingabo ze zafatanyije na FDLR kurasa ku butaka bw’u Rwanda hagamijwe kuburizamo inama ya CHOGM, ariko birangira bananiwe.
Mu gupfunda imitwe hose, Tshisekedi yahisemo guhuza abiyita opozisiyo nyarwanda aho bari hose ku Isi ngo bahuze umugambi nka za Mpuzamugambi za CDR, bafatanye gutekereza icyateza akaduruvayo mu Rwanda, maze ngo bazane impinduka mu Rwanda.
Icyo batazi ni uko ubwinshi bw’impyisi butazibashisha kugira ubwenge nk’ubwa Bakame; kandi ikoraniro ry’abapfapfa rifata imyanzuro ikocamye.
Iyaba Tshisekedi azi kwigira ku hahise nibura akareba uko imigambi mibisha y’abamubanjirije yaburijwemo bataranatangira kuyishyira mu bikorwa.
Si we wa mbere utekereje kuvutsa ituze Abanyarwanda kandi sinawe wa mbere bitazahira. Kuko ameze nka wa mushonji urota arya.
Ese ubundi abo Tshisekedi akungitse nabo arabasobanukiwe?
Kururu kururu ya Tshisekedi na Gasana Eugène-Richard wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, ni ikimenyetso simusiga cyo kutareba kure. Nyuma yo guhurira i Kinshasa mu Ngoro y’umukuru w’igihugu, bafashe ifoto yo kwifashisha mu bukangurambaga kugira ngo Gasana yereke abandi batavuga rumwe n’u Rwanda ko bafite amaboko abashyigikiye.
Bwakeye i Washington muri Amerika ku italiki ya 20 Gicurasi 2023 hateranira abagize Umutwe w’iterabwoba wa RNC hamwe n’abahagarariye izindi nkozi z’ibibi zipfobya zikanahakana Genocide yakorewe abatutsi maze bahashingira umutwe wiswe (Urugaga Ruharanira Ineza Rusange y’Abanyarwanda) rufite umuvugizi witwa Dr Kambanda Charles, usanzwe arimwe mu batekamutwe baba muri Amerika barota kuzahirika Leta y’u Rwanda.
Abatazi Kambanda ubundi si umunyarwanda nkuko nawe abyivugira, ubundi ni umugande wari wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, aza kwirukanwa muri 2007 azira imyitwarire mibi, aho gusubira iwabo aba yirukiye muri Amerika aho yirirwa ateka imitwe yo kubaho.
Ubucucu bwabo babuvoma kuri uwo Porofeseri Charles Kambanda. Agahinda gakomeye, ni ukumva Kambanda ukomoka ku Mugande n’Umunyarwandakazi, avuga ko ashaka impinduka mu Rwanda kandi atazi no kuvuga Ikinyarwanda.
Mbere gato yuko Gasana ahuza izo nkorabusa zo muri Amerika, abagize ihuriro ry’urubyiruko rupfobya rukanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo Asbl; abahagarariye imitwe yashinzwe n’abajenosideri irimo FDU-Inkingi na FDLR ubu zihagarariwe na Ingabire Victoire mu Rwanda; ndetse n’abaterankunga b’umutwe w’iterabwoba wa FLN wagabye ibitero mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, ukica abarenga 10, bashyigikiwe na bamwe mubanyaburaya bakoranye na Habyarimana nka John Swinen na Filip Reyntjens, bateraniye mu bubirigi bashinga undi mutwe bise “All for Rwanda” ngo ugamije gutabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri mu Burasirazuba bwa Congo.
Abo bita impunzi, ni abarwanyi ba FDLR baheze mu mashyamba ya Congo bakanga gutaha ku neza ngo “bazagaruka nta Mututsi ukiba mu Rwanda”. Nyamara nabo bazi neza ko urwo Rwanda barota rutazabaho.
Ubuyobozi bw’uwo mutwe burimo Kayumba Placide, Mugabowindekwe Robert na Murego Faustin.
Kayumba Placide niwe washinze Jambo Asbl, ubu akaba ari Perezida wa FDU-Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire ndetse akaba akomeje no kuyihagararira mu Rwanda kuko buri kwezi bamwoherereza ingemu y’amafaranga ivuye mu misanzu y’abanyamurwango.
Muri 2014, Kayumba yagiye mu Burasirazuba bwa Congo akorana ikiganiro mu buryo bw’amashusho n’umuyobozi mukuru wa FDLR Iyamuremye Gaston Alias Byiringiro Victor, agishyira ku muyoboro wa YouTube wa Jambo Asbl.
Naho Ingabire washinze FDU-Inkingi ubu akaba anitabira inama zayo m’uburyo bw’ikoranabuhanga azwiho no kuba yaragize uruhare rutaziguye mu gutangiza no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo RDR, ALiR, RUD-Urunana, CNRD na FDLR, Ingabire atewe ipfunwe n’amahano nyina Dusabe Thérèse yakoze muri Jenoside, aho impinja zavukiye mu bitaro yakoragamo yazihondaga imitwe ku nkuta.
Gushyira umutima we wose mu mitwe ivuze ko irwanya u Rwanda, ni uburyo bwo kwiyita umunyepolitiki ngo yitagatifuze asibanganye n’inkuru mbi nyina yasize i Rwanda, ituma avumwa na bose.
Mu nama uwo mutwe wa “All for Rwanda” wakoreye mu Bubiligi ku wa 20 Kamena 2023, hari hateguwe umwanya wa Ingabire. Ariko kuko Urukiko rwategetse ko atagomba kuva mu Rwanda rutabimuhereye ububasha, yavuze yifashishije ikoranabuhanga.
Uko byagenda kose ntiyari buyisibe kuko ahari iterabwoba hose yigaragaza nk’umugore kasha ushoboye ibyo ibindi byihebe bikora.
Ako gakungu k’abagize uwo mutwe karimo kandi Valentin Akayezu Muhumuza, umuyoboke wa RNC uzwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yivuye inyuma; Léandre Karangwa ukomoka ku mujenosideri ruharwa Pierre Claver Karangwa wari ufite ipeti rya majoro mu ngabo za Habyarimana; na Johan Swinnen wari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga.
Uyu Mubiligi arwanira kwihanaguraho ikimwaro cyo kuba ntacyo igihugu cye cyakoze ngo gifashe guhagarika Jenoside, akifatanya n’abandi bimakaje politike yo kuyihakana nka Faustin Twagiramungu, umukwe wa Gregoire Kayibanda utaranyuzwe no gukorera mu mucyo kwa FPR-Inkotanyi agahunga ari Minisitiri w’Intebe.
Léandre Karangwa we arashaka kwibagiza abarenga ibihumbi 20 se yishe ku Mugina muri Gitarama, akaba afungiye mu Buholandi azira ubwo bugome.
Mu bo Tshisekedi yiringiye gukorana nabo kandi harimo Condo Gervais uba muri America, Kayumba Nyamwasa uba Muri Afrika yepfo bayoboye umutwe wa RNC.
Hari kandi Charlotte Mukankusi uri mu buyobozi bwa RNC na Etienne Mutabazi washyizweho nk’umuvugizi w’uwo mutwe mu 2019.
Abarimo Alphonse Munyarugendo alias Monaco Umugenocidaire wihishe muri Mozambique Habiyakare Dave uba Malawi, akaba umuterankunga ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa FLN na Rukundo Innocent uba muri Zambia bazwiho gukusanya amafaranga yo koherereza imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda, bari mu bashinzwe ubukangurambaga bwo kuzitabira inama karundura izabera muri Congo Kinshasa ariho Tshisekedi azavugira ijambo risoza umurimo wo guhuza izo nkoramaraso zihirike ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nta gitekerezo kizima gishobora kuva mu bwenge bwa Tshisekedi wananiwe guha umutekano igihugu cye mu myaka hafi itanu amaze ku butegetsi, kongeraho ubw’ibisahiranda nka Kayumba, Gasana na Twagiramungu ndetse n’ubw’abajenosideri n’abana babo.
Ikibazo umuntu yakwibaza ni, ese koko Tshisekedi ibyo yabasezeranyije azabigeraho? Cg bizamera nka cyakinyoma gitindi gisama nyiracyo.
Ese izi nkoramaraso nizimara gusanga yarazibeshye aho we zizamusiga amahoro
Nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ahora abitangaza, umutekano w’u Rwanda niwo nyambere, dore ko bigararira buri wese, dore ko nyuma yo guha umutuzo abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda zikomeza kubungabunga no Kugarura amahoro mu bihugu by’inshuti.
Gusa bazirikane ko inkubisi y’amazirantoki iyitarukiriza!