Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, ni bwo hakinwe Agace ka Munani ari ko ka nyuma k’irushanwa ry’uyu mwaka, katangirijwe kuri Kigali Convention Centre na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko Ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Joe Blackmore wari wambaye umwenda w’umuhondo igenzura ko bataza kuyitakaza ndetse byasabye ko kabuhariwe Chris Froome yiyoborera igikundi mu gice kinini cyaryo.
Ni isiganwa ryakorewe mu mujyi wa Kigali aho abakinnyi bakoresheje inzira ikurikira:
Bahereye KCC – Gishushu – Nyarutarama – Mu Kabuga – Utexrwa – TV1 – Umuhanda wa Golf – Minagri – Kigali Heights aha bakaba bahakoze incuro ebyiri bahita bakomereza mu bindi bice.
Bamaze gusoza izo ncuro bongeye guhera KCC – Kimicanga – Sopetrad – Peage – City Roundabout – Yamaha – Nyabugogo – Giticyinyoni – Norvège – Mt Kigali – Kigali Pelé Stadium- Nyakabanda – Kwa Mutwe – Onatracom – Gitega – 1930 – CHIC – City Roundabout- Peage – Sopetrad – Medihill – Kimihurura Umuhanda w’amabuye – IFAK – Ku Kabindi basoreza kuri KCC.
Ku ntera ingana na 73,3 Km yakozwe n’abakinnyi 68 bibwo Umwongereza Joe Blackmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech yegukanye aka gace ndetse ahita anatwara Tour du Rwanda abaye uwambere ku rutonde rusange.
Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n’amasegonda 46, arusha amasegonda 41Ilkhan Dostiyev wa Astana n’amasegonda 43 Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa mu gihe William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step Devo Team yasoje arushwa umunota n’amasegonda 25.
Umunyarwanda wasoreje hafi ni Manizabayo Eric (Rwanda) wa 15, arushwa iminota itanu n’amasegonda 13, Masengesho aba uwa 18 naho Mugisha Moise aba uwa 20.
Kuri urwo rutonde kandi yakurikiwe na Ilkhan Dostiyev wa Astana Kazakhstan Devo Team na Jhonatan Restrepo Valencia wa Polti-Kometa.
Muri rusange iri siganwa rya Tour du Rwanda 2024, Ikipe nziza yahembwe na Inyange Industries ni Eritrea.
Umukinnyi muto mwiza wahembwe na Prime Insurance ni Aklilu Arefayne wa Eritrea.
Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers ni Vinzent Dorn ukinira Bike Aid.
Umunyarwanda mwiza wahembwe na Forzza ni Manizabayo Eric wa Team Rwanda.
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na FERWACY ni Pierre Latour wa TotalEnergies.
Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express niMunyaneza Didier wa Team Rwanda.
Umunyafurika muto mwiza wahembwe na MTN: Aklilu Arefayne w’ikipe y’igihugu ya Eritrea.
Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir ni Yemane Dawit wa Bike Aid.
Umunyarwanda muto mwiza wahembwe na Ingufu Gin Ltd ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda.
Umukinnyi wahize abandi muri Sprint wahembwe na SP ni Nsengiyumva Shemu wa May Stars.
Umukinnyi wegukanye Agace ka Munani wahembwe na Amstel ni Joe Blackmore wa Israel Premier Tech.