• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Ubwanditsi 09 Mar 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibinyamakuru byo muri Uganda ndetse n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane byakoze ubucukumbuzi ku mikorere y’abatoni ba Perezida Yoweri K. Museveni, bisanga ruswa n’uburiganya bikorwa mu nzego za leta y’icyo gihugu nta handi biba uretse mu bihugu biyobowe mu buryo buteye agahinda. Rumwe mu ngero zitabarika zakozweho ubushakashatsi, ni urwa Dr Silver Mugisha utegeka Ikigo cy’Amazi, Isuku n’Isukura muri Uganda(NWSC), akaba umuyoboke ukomeye waNRM, n’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni n’umuryango we.

Inkuru icukumbuye yashyizwe ahagaragra n’ikinyamakuru Sky News Uganda, ubundi gikunze gutangaza ibisingiza Perezida Museveni na NRM ye, irerekana uburyo uwo Silver Mugisha n’umugore we Annet  Katusiime Mugisha, bashinze “Umuryango w’Abagiraneza”, Bamugisha Community Welfare Limited(BCWL), nyamara ari ikiryabarezi kizafasha Dr Mugisha kwakira  amamiliyari ya ruswa.

Imibare ya Sky News yerekana ko  hagati ya Mutarama 2017 na Kamena 2020 hari abakozi 150  ba NWSC bashyize miliyoni  zisaga 650 z’amashilingi ya Uganda muri Centenary Bank, kuri konti ya BCWL, cya kiryabarezi cya Dr Silver Mugisha n’umugore we Annet Katusiime Mugisha. Imibare yerekana kandi ko hari  ba rwiyemezamirimo batabarika barimo VAMBECO, SOGEA n’abandi, bagiye barunda amamiliyoni kuri Konti ya BCWL, impamvu n’icyo babaga bishyura kikaba kitagaragara, ari naho bikekwa ko ari ruswa batangaga ngo bahabwe akazi n’amasoko mu Kigo gishinzwe amazi,isuku n’isukura muri Uganda.

N’ikimenyimenyi ngo  mu bakozi batanze ”akantu”, abenshi ni abahawe akazi mu buryo bufifitse, abandi ntibahanwa kandi baranyereje amafaranga y’ikigo. Hari kandi ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko manini bitanyuze mu ipiganwa, wareba amazina yabo, nayo ukayasanga mu bashyize amashilingi menshi kuri konti ya BCWL, ya Dr Silver na Annet Mugisha.

Ikigo cya NWSC kandi gishinjwa kuba cyaraguze Crane Hotel ahitwa Bushenyi mu Burengerazuba bwa Uganda , kuri miliyari zisaga 5 z’amashilingi, kandi ngo itari ikenewe, dore ko  inzego zishinzwe imari n’umutungo wa leta zitagishijwe inama, mbere yo gusohora ako kayabo k’umurengera. Aha naho havugwamo”enjaulo”, nk’uko Abagande babyita bashaka kuvuga”bitugukwaha”

Ibinyamakuru n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane bivuga ko ubujura buvugwa kuri Dr Silver Mugisha bwakozweho iperereza ndetse raporo igezwa mu biro bya Perezida Museveni, ariko byabaye nko kurega uwo uregera! Aha niho abasesenguzi bahera bavuga ko Perezida Museveni akingira ikibaba abamamyi bo mu ishyaka rye, ndetse nibanatinye kuvuga ko agabana nabo ibisahurano.

Mu matora aheruka muri Uganda  “Umuryango w’Abagiraneza”, BCWL, wa Dr Silver na Annet Mugisha   watanze akayabo ka miliyari 3  z’amashilingi mu gushyigikira NRM mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Yoweri K. Museveni, waje no”gutsinda” ayo matora. Rimwe mu mashimwe uwo muryango wahawe, ni umwanya wegukanywe na Annet Katusiime Mugisha, madamu wa Dr Silver Mugisha, nk’umudepite wa NRM uhagarariye akarere ka Bushenyi. Ngayo nguko, uku niko “somambike” ba Muzeyi Kaguta Museveni babayeho, abaturage basanzwe bicira isazi mu jisho.

2021-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 02 Mar 2020
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Ubwanditsi 28 Sep 2020
Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Ubwanditsi 22 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA
Mu Rwanda

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru