• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 02 Nov 2017 Mu Mahanga

Ingabo z’u Rwanda zasimbuje abasirikare bazo bari mu butumwa bw’amahoro i Malakal muri Sudani y’Epfo.

Batayo ya 89 niyo igiye gusimbura Batayo ya 75 irangije igihe cy’umwaka mu kazi k’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo( UNMISS).

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2017 nibwo abasirikare 266 ba Batayo ya 89 ku ikubitiro bahagurutse i Kigali berekeza i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Umubare nk’uwo w’abagize Batayo ya 75 nabo bageze mu Rwanda bavuye i Malakal muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze amezi 12 mu butumwa bw’amahoro.

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu, Maj. Gen Alexis Kagame, ni we wakiriye abavuye mu butumwa bw’amahoro, abashimira ikinyabupfura n’akazi keza bakoze.

Yagize ati “RDF irashima cyane uburyo mwitwaye neza mugahesha ishema igihugu cyacu. Mukomeze iyo myitwarire myiza haba aho mu gihe mu miryango yanyu ndetse no mu kandi kazi kari imbere mu nshingano zisanzwe zo kurinda umutekano w’igihugu cyacu.”

Ubwo yahaga impanuro Batayo ya 89 igiye mu butumwa, Brig Gen Eugene Nkubito uyoboye Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro za RDF.

Yagize ati “Murabizi ko RDF yakoze ibikorwa byiza kuva twajya mu butumwa, iyo ntambwe ntigomba gusubira inyuma. Batayo ya 89 mugomba gukomerezaho mugakora ndetse byiza kurushaho mwita ku nshingano yo kurengera abasivili. Mugomba kugaragaza imyitwarire myiza kandi mukarangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru, bityo mukazahesha ishema igihugu cyacu mugiye muhagarariye”.

Izo mpanuro yazigejeje ku basirikare mbere yo kurira indege ya RwandAir berekeza i Juba.

Iri simburana ryatangiye biteganijwe ko rizasoza ku itariki 9 Ugushyingo, aho abasirikare 1600 bazaba bakoze ingendo bamwe bavuye mu butumwa abandi nabo babasimbuye muri Sudani y’Epfo, i Malakal.

-8554.jpg

-8553.jpg

-8552.jpg

-8555.jpg

2017-11-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025
RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 02 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi,  anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Ubwanditsi 10 Feb 2019
Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO
Mu Rwanda

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru