• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 28 Aug 2016 Mu Mahanga

Mu rwego rwo gushimira abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrarica (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), kubera uruhare rwabo mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, Umuryango w’Abibumbye wabambitse imidari y’ishimwe.

Uyu muhango wo kubamika imidari ukaba warabaye ku itariki ya 26 Kanama, ubera mu murwa mukuru wa Centrafrica Bangui, uyoborwa n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica Parfait Onanga Anyanga.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) Luis Miguel Carrilho, uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu Lt. Gen. Balla Keita, umuyobozi w’umujyi wa Bangui Emile Gros-Raymond Nakombo, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo rye, Parfait Onanga Anyanga yashimiye abapolisi bambitswe imidari kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi, anabasaba gukomeza gukora akazi kabo neza, no kugaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kuzuza neza inshingano zabo.

Yavuze ati:’’Sinshidikanya ko ikinyabupfura cyanyu, ubunyamwuga no gukunda igihugu biva ku mateka mwanyuzemo, mukiremamo icyizere, byose biva ku buyobozi bwiza mufite mu gihugu cyanyu.

Luis Miguel Carrilho we yababwiye ko iyi midari bayihawe kubera imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi kabo.

Yaravuze ati:’’Mwaranzwe n’indangagaciro z’umuryango w’abibumbye, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.’’

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrica Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yashimiye MINUSCA, bagenzi be baje kubungabunga amahoro muri Centrafrica, Leta y’icyo gihugu n’abaturage ba Centrafrica kubera ubufasha babahaye kugirango buzuze inshingano zabo.

Yaravuze ati:’’Kugera ku nshingano zacu tubikesha gukorera hamwe n’ikinyabupfura biranga abapolisi b’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza dufitanye n’abandi baje kubungabunga amahoro hano ndetse n’abaturage ba Bangui.’’

Aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari bakaba aribo bacunze umutekano igihe Papa yasuraga Centrafrica, mu gihe cy’amatora bakaba baranarinze umutekano w’umukuru w’igihugu cya Centrafrica Prof. Faustin Archange Touadera ubwo yiyamamazaga, banacunga umutekano wa Perezida w’Ubufaransa nawe ubwo yasuraga Centrafrica, bakaba banacungira umutekano abaturage cyane cyane abo mu duce twa 3, 4, 5, 8 twa Bangui.

Ibi birori byanaranzwe n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda n’imbyino nyarwanda.

-3872.jpg

-3871.jpg

-3870.jpg

2016-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Ubwanditsi 07 Jun 2022
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

RUSHYASHYA 01 Aug 2026
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Ubwanditsi 13 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe
INKURU NYAMUKURU

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC
Amakuru

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Ubwanditsi 09 Dec 2021
CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
INKURU NYAMUKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru