• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Editorial 12 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva tariki 07 Mata 2024, Abakongomani baribaza aho Perezida wabo Félix Tshisekedi yarengeye, dore ko n’ibyegera bye bitabasha gusobanura uko kuburirwa irengero k’umukuru w’igihugu.

Igitutu kimaze kuba cyinshi ku bategetsi, umuyobozi w’ibiro bya Perezida niwe wikuye mu isoni, yandika ku rubuga rwa “X” ko Perezida ari mu mahanga “mu nyungu z’igihugu”.

Icyakora, hari inkuru zivuga ko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu bitaro by’i Buruseli mu Bubiligi, ariko nta yandi makuru ahari afatika, uretse kuvuga gusa ko hari abamubonye ku kibuga cy’indege ahaguruka i Kinshasa.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bariye karungu, bibaza uburyo ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu bwagizwe ubwiru, kuko ngo n’iyo yaba arembye nk’uko bihwihwiswa, “abamutoye” bakeneye kumenya uko bazaziba icyuho cye.

Uko byamera kose, Tshisekedi yaba arwaye, cyangwa yaragiye kwirira iraha nk’uko nabyo binugwanugwa, ibura rya Perezida ryahagaritse ubuzima bw’igihugu, kuko inzego z’ubutegetsi ziri mu rungabangabo.

Mbere yo kuburirwa irengero, Tshisekedi yashyizeho Madamu Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w’Intebe mushya, ariko aramutererana, yifatira rutemikirere batanagiye inama ku madosiye manini areba imiyoborere y’igihugu.

Minisitiri w’Intebe agomba kwemezwa n’inteko ishinga amategeko. Nyamara nubwo abagize iyo nteko bazwi, biro igomba kuyiyobora ntirajyaho. Nta n’uwakwemeza ko izajyaho vuba urebye intambara iri hagati ya Christophe Mboso usanzwe ayobora iyo nteko, Vital Kamerhe wabyemerewe na Tshisekedi, n’abandi barwanira iyo myaka ikomeye. Birasaba rero ko Perezida Tshisekedi ahaba agahosha ubwo bushyamirane.

Kuba Minisitiri w’Intebe ataremezwa, bivuze ko adashobora no gushyiraho abagize guverinoma, ngo anatangaze imigabo n’imigambi izagenderaho. Ibi bisobanuye ko Kongo ikomeza kuyoborwa na Guverinoma ya Sama Lukonde, kandi imaze ukwezi n’igice yareguye.

Kongo kandi ubu ntifite sena yemewe n’amategeko, kuko iyari ihari nayo yacyuye igihe. Abasenateri bashya bagomba gutorwa n’ inteko zihagarariye intara(parlements provinciaux), kandi nubwo abazigize batowe ariko ntibaremezwa ngo batangire inshingano ku mugaragaro, zirimo nyine gutora abasenateri no gushyiraho ba guverineri b’intara. Ubwo intara nazo ziri mu gihirahiro, kuko ubu ziyobowe n’abatemewe n’amategeko.

Muri rusange rero ubutegetsi bwa kongo burandaraye, kubera Tshisekedi utazi cyangwa udaha agaciro ubuzima bw’abanyagihugu yitwa ko areberera.

Iyo bavuze imiyobirere iciriritse rero ni nk’ibi baba bashaka kuvuga.Tshisekedi n’abambari be ntibashaka kwemera ko nta bushobozi bafite bwo kuyobora Kongo, ahubwo buri gihe amafuti yabo bakayegeka ku bandi, by’umwihariko ku Rwanda rwagowe.

2024-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Editorial 10 Oct 2018
Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Editorial 21 Apr 2021
APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Editorial 14 Mar 2022
Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Editorial 19 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “
INKURU ZAKUNZWE CYANE

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

Editorial 24 Mar 2018
Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU
POLITIKI

Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU

Editorial 05 May 2018
Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “
ITOHOZA

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru