Kuva muri Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda bari mu matora, akorwa mu byiciro, agamije gusyiraho Mufti w’u Rwanda mushya.
Amatora yo muri iryo Dini rifite abayoboke bangana na 2% by’Abaturarwanda, yagendaga neza kugeza ubwo agatsiko k’abahezanguni n’inyangabirama kayazanyemo umwiryane, kavuga ko ‘atari kunyura mu mucyo’.
Ako gatsiko kavuga ko kagizwe n’Abayisilamu baba muri diaspora, ndetse ko kandikiye inzego zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda gasaba ko ayo matora yahagarikwa.
Nk’aho ibyo bidahagije, ako gatsiko kagiye no mu itangazamakuru gakwiza ibihuha ko Leta y’u Rwanda ‘ifite ukuboko’ muri ayo matora.
Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda (RMC) usobanura ko amatora arimo gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko n’amabwiriza ; ukemeza ko Aba-Sheikh bo hirya no hino mu gihugu bagomba kuzemeza Mufti mu buryo bukwiye, busobanutse kandi bugaragarira buri wese.
Uburyo burimo kwifashishwa mu matora si bushya. Bwifashishijwe kuva mu myaka myinshi ishize, kandi abatora ntibigeze bigaragambya na rimwe. Buri gihe bagaragaza ko banyuzwe n’ibyayavuyemo.
Leta y’u Rwanda ntiyigeze yivanga mu matora y’Abayisilamu, cyangwa mu zindi gahunda zabo izo ari zo zose zibasaba kwifatira umwanzuro. Uko ni ko bigenda no ku yandi madini.
Mufti w’u Rwanda uriho, Sheikh Salim Hitimana, yatorewe manda y’imyaka itanu mu 2016.
Amatora arimo kuba muri uyu mwaka yari ateganyijwe mu 2020 ariko akomwa mu nkokora na COVID-19.
Mu gihe arimo akorwa mu buryo n’ayayabanjirije yose yakozwemo, agatsiko k’abahenzanguni n’inyangabirama kashatse kuyadobya kumvikanisha ko ‘atari gukorwa neza’ nyamara ko kifitiye izindi nyungu zako kimirije imbere.
Muri abo harimo uwitwa Imanzi Fahd Al-Sud n’uwitwa Rubangisa Antoine Souleiman, bakora iyo bwabaga ngo babone ababashyigikira mu migambi mibisha yabo.
Umuntu yakwibaza ngo aba ni bantu ki? Kuki bateza umwiryane mu Bayisilamu bo mu Rwanda?
Aba bombi bahurira ku kuba ahahise habo n’ubundi hararanzwe no kwijandika mu byaha n’andi mabi, ibintu bituma ababazi neza batatungurwa n’ umugambi wabo wo guteza umwiryane mu Bayisilamu, kubiba urwango n’amacakubiri ndetse no kugumura abaturage kuri Leta.
Bucumi Sudi Djuma, wiyise Imanzi Fahd Al-Sud, abamuzi bibuka ukuntu mu 1998 yateguye akanayobora imyigaragambyo yamagana ubuyobozi bw’ishuri yigagaho.
Icyo gihe yarirukanywe ariko aza kugaruka atarahindutse ahubwo yararushijeho kuba icyihebe, kugeza n’ubwo yateye grenade mu kigo igahitana umuntu umwe. Yabifungiwe imyaka irindwi.
Mu 2014, nabwo Imanzi yakatiwe imyaka itanu amaze guhamywa ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Uyu Imanzi yabaye umwe mu barwanyije ubuyobozi bwa Sheikh Habimana Saleh bivuye inyuma, akaba ari nabyo arimo gukora ku buyobozi bwa Sheikh Salim Hitimana.
Imanzi agamije gusa kuzana umwuka mubi n’ivangura mu Bayisilamu bo mu Rwanda, ari nako asebya ubuyobozi bwabo buriho ubu akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Umuntu nk’uwo kumwitegaho kuvuga ko amatora ya Mufti w’u Rwanda yagenze neza, uwavuga ko bidashoboka ntiyaba agiye kure y’ukuri.
Rubangisa Antoine Souleiman ufatwa nk’uri inyuma y’ibikorwa byose by’imbere mu gihugu bizamura umwuka mubi mu Bayisilamu, yashyize imbaraga ze zose mu kurwanya ko hagira ubwumvikane buba hagati y’iryo Dini na Guverinoma y’u Rwanda, ibyo yita ko kwaba ari ukugambanira Abayisilamu.
Rubangisa akorana bya hafi n’abantu bo hanze bamwoherereza amafaranga atabasha gusobanura ibyayo, akabeshya ko ari ugushyigikira ibikorwa by’iyobokamana, ibintu binyuranyije n’amahame y’Idini ya Islam ndetse n’amabwiriza ya RMC.
Uretse abo babiri, hari abandi bari muri ako gatsiko bazwiho gukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda.
Abo barimo uwitwa Mubrak Kalisa, umuyoboke wa RNC ukorera muri Australie. Iyi RNC Abaturarwanda bayibukira ku bitero bya grenades byibasiye Kigali mu myaka ya 2010.
Uwitwa Issa Rutayisire n’uwitwa Abdallah Akishuli nabo bari muri ako gatsiko, ni abayoboke ba FDU-Inkingi na PRM, imitwe izwiho gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda.
Iyi mitwe ikorana bya hafi n’umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba waragabye ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye birimo n’ibyo mu 2019 byishe abantu 14 mu Kinigi.
Ni gute aba barazwa ishinga n’umucyo mu matora ya Mufti w’u Rwanda, mu gihe batifuza kubona u Rwanda rutekanye?
Ibikorwa by’iterabwoba bamenyekanyemo n’imyitwarire idahwitse bazwiho birahagije ngo buri wese abone ko ari ibirura bigerageza kwiyambika uruhu rw’intama.
Uretse kubiba umwiryane, abagize ako gatsiko ntibabarizwa mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ndetse ntibemerewe gutora. Bararwana gusa no kwinjiza urwango bafitiye Leta y’u Rwanda mu Bayisilamu.
Bibwira ko kuvuga ko amatora ya Mufti w’u Rwanda ‘atarimo umucyo’ ari byo bizababera iturufu yo guteza invururu mu Bayisilamu bo mu Rwanda, bakabasha kugarura amacakubiri mu Idini no mu Banyarwanda muri rusange.