• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Ubwanditsi 07 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare, ashimangira ko atifuza ko Abanyarwanda bongera guhunga Igihugu cyabo ahubwo bakwiye kujya mu mahanga babyihitiyemo.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

Yibukije abitabiriye ibikorwa byo kumva imigabo n’imigambi bye ko Nyagatare ifite umwihariko wo kuba yarabaye irembo ryo guhunga ubutegetsi bubi ariko ikongera nanone kuba iryo kwinjiriramo kw’Ingabo za RPA zabohoye Igihugu mu rugendo rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko nubwo amateka agaragaza ko hari ubwo abantu babaraga ubucyeye, ngo kuri buri Munyarwanda wese agomba kubaho atekanye.

Ati “Ibyo twumvise by’amateka n’ibindi, reka ngire amateka mbabwira. Ntimuzi ko bababwiye ko muri aka karere ari ho abantu binjiriye mu 1990, ni ho abantu binjiriye tuza kubohoza Igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.’’

“Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, icyo gihe twari abana, ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye, tujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi nanone ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva? Aho twasohokeye, ni ho twinjiriye.’’

Paul Kagame yavuze ko ubwo babaga mu buhungiro abantu babagaho batizeye ko bari buramuke.

Ati “Hari uburyo abantu babayeho, bavuga bati ‘ntiburi buke’, icyo gihe gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka, byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya, byanze bikunze, bugomba gucya. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.’’

Paul Kagame yavuze ko we afite ishimwe rikomeye ndetse ari umunyamahirwe kuko amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu atarusizemo ubuzima cyangwa ngo agire ikindi aba

Ati “Urumva rero njyewe, mu byo mushima byose, mu byo muvuga, ntacyo bitwaye. Ariko na none ndagira ngo mvuge uko mundeba aha, banza ndi n’umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere, ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike. Imyaka aho abantu bibaza niba bari buramuke cyangwa buri bucye. Iyo myaka yose njyewe nkaramuka, si ubutwari, ni amahirwe, nta kindi.’’

Yagaragaje ko kuramuka biba bikwiye no kujyana n’ibikorwa bituma n’ejo “uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka.’’

Yakomeje ati “Rero ari aha turi, ari ahandi hirya mu Gihugu, ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa, iyo ni inshingano nay o, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye aho bari, bazamenya ko batagendeye ubusa.’’

Paul Kagame yashimangiye ko gutora FPR ari ugushyigikira uwo mugambi wo kuramuka no kwiteza imbere.

Ab’i Nyagatare na Gatsibo bishimira iterambere bamaze kugeraho mu birimo ibikorwaremezo bitandukanye akaba ari ho bahera bemeza ko bazatora Umukandida wa FPR Inkotanyi.

Chairman wa FPR INKOTANYI akigera mu Karere ka Kayonza yababwiye ko “Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa” 

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye umusanzu w’Abanyarwanda mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu, ashimangira ko kubayobora bitagereranywa.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza

Kuri iyi site hahuriye abaturage benshi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yashimye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe ari benshi, ashimangira ko byerekana urukundo bafitiye uyu Muryango.

Yibukije ko FPR Inkotanyi ifite imbaraga nyinshi ariko byiyongera kurushaho kubera imitwe ya politiki umunani iyishyigikiye mu matora.

Paul Kagame yabwiye ab’i Kayonza ko hari ingorane Igihugu cyanyuzemo n’ibyo cyagezeho byinshi kandi na bo babigizemo uruhare.

Ati “Ibyo tumaze kugeraho nka FPR ni byinshi, FPR aho ihereye mu Gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze kure kubera mwebwe.’’

“Abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pee. Kuyobora FPR ntako bisa rwose.’’

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko ingorane zasigaye inyuma, ubu Igihugu gihanze amaso ibyiza kandi bizakomeza kwiyongera.

Ati “Kugira ngo abantu bagere ku byiza, ibyiza byinshi, ibyo abantu bifuza tugomba kubaka umutekano. Umutekano tumaze kuwubaka, tugomba kubaka politiki nziza ireba buri Munyarwanda wese nta wusigaye inyuma, iyo ni yo nzira turimo. Politiki nk’iyo ni cyo FPR bivuze.’’

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Kayonza byitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 280.

2024-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021
Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida  Kabila

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Ubwanditsi 25 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023
Amakuru

Amafoto – Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Ubwanditsi 23 Aug 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda
Mu Mahanga

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru