• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu kiganiro gikunguzi Ingabire Victoire yakoreye kuri YouTube Channel y’ impfube Ombe Nyamuhombeza, Umunyamulenge uba mu gihugu cya Finland, yararitse abambari be, ngo bategure ibirori byo kumwimika, kuko yari hafi kwicara mu Rugwiro nka Perezida w’u Rwanda.

Muri ayo mahomvu, Ingabire yarikirigise araseka, agira ati:”FPR yabishaka itabishaka muri uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda hazaba impinduka za politiki zikomeye”.

Abajenosideri n’ibigarasha rero batangiye kwitoza umuhamirizo, bakora ku migara sinakubwira, batira imikenyero n’imishanana yo guserukana bamaze” kumenesha” FPR na Kagame”, none bitoreye uruhumbu munsi y’urutara bitambawe!

Nibatirure utw’abandi, nta birori amaso y’abagambanyi azigera abona.

Ingabire Victoire ajya kwishyira mu myanya, yari yahawe icyizere na Tshisekedi na Ndayishimiye, ubwo bavugiraga ku mugaragaro ko mu gihe gito bazaba bahiritse Kagame ku butegetsi. Ingabire we rwose bari banamuhaye ishusho n’ingengabihe z’uko gahunda” izacamo”, ndetse atangira no gutegura imbwirwaruhame y’intsinzi!

Umugambi ibipurizo byombi (baloons) byaranawugerageje, bitegura abajenosideri ba FDLR ngo bagabe ibitero ku Rwanda, cyane cyane mu bihe by’amatora tuvuyemo.

Ntibwari ubutamenya gusa, bwari n’ubwiyahuzi. Baje gusanga u Rwanda atari Kongo cyangwa u Burundi, biriho ku izina.

Iyo ntambara bateganyaga gushora ku Rwanda kandi, yagombaga kujyana n’ibitero mu itangazamakuru. Nguko uko inkorabusa zo mu cyitwa” Forbidden stories” zafindafinze igipfunyika cy’ ibihimbano biteye ishozi bise” Rwanda classified”.

Aba nabo bakubuse igihwereye, kuko aho kwicaza Ingabire ku ntebe y’ubutegetsi nk’uko babimwizezaga, ahubwo biyeretse isi yose nk’abaswa basabitswe n’umutima mutindi.

Amatora rero yabaye ntamakemwa,). Abanyarwanda berekanye ko bafitanye igihango na FPR na Perezida Kagame, naho Ingabire Victoire n’imisega imusunika bazingira umurizo mu maguru, baramanjirwa.

Ariko nimutekereze umuntu wifuriza igihugu cye guterwa! Ese ko isasu ridatoranya, ubundi azi ate ko iyo ntambara yifuriza Abanyarwanda we yamusiga amahoro? Baca umugani ngo” ukwanga atiretse agira ati ngo turwane”.

Ingabire rero, ibyo kwipfusha ubusa, winihisha ku mizindaro yawe nka VOA ngo hari abagucira urwa Pilato, reka gutera ishozi abo wifuriza akaga, kuko ntibazagucira akari urutega.

Amategeko yakomeje kukwihanganira ngo wenda wakwikosora. Uko kwinangira ariko, ntibizabuza ikibi kikubungamo kukwikosorera.

2024-07-23
Editorial

IZINDI NKURU

Malawi: Mu masaha abarirwa ku ntoki urubanza rwa Murekezi ruratangira gusubirishwamo

Malawi: Mu masaha abarirwa ku ntoki urubanza rwa Murekezi ruratangira gusubirishwamo

Editorial 09 Apr 2017
Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Editorial 24 Mar 2021
Urupfu rwa Nyampinga wa mbere w’u Burundi rwatunguye benshi

Urupfu rwa Nyampinga wa mbere w’u Burundi rwatunguye benshi

Editorial 10 Jan 2017
APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Editorial 24 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RPF- Inkotanyi :  Perezida Kagame yiyamye  Abayobozi  basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu
POLITIKI

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Editorial 14 Dec 2016
Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Editorial 09 Aug 2016
Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Editorial 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru